Mu minsi itatu umuryango RECSA umaze utanga ubumenyi ku bapolisi baturutse mu bihugu 15 biwugize, ku bijyanye no gusana ndetse no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto, iryo tyazabwenge ryasojwe ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2016.
Intumwa akaba n’umujyanama mukuru mu by’amategeko w’umunyamabanga wa RECSA , Dusengiyumva Samuel, yavuze ko bashimye u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero mu bihugu bigize RECSA, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.
Ayo masezerano asaba ibihugu bigize uwo muryango gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda no guca burundu ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya mu Karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, mu ihembe rya Afurika ndetse no mu bihugu bihana imbibi.
Ni muri urwo rwego Dusengiyumva yavuze ko bafite gahunda yo kuzashyira ikigo cy’icyitegererezo kizajya kiberamo amahugurwa mu Rwanda ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Abahawe ubumenyi bwatangiwe i Gishari mu kigo cya Polisi nabo basabwe kubusangiza abandi batitabiriye iryo tyazabwenge.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali, CP Kabera John Bosco yagaragaje ibyitezwe nyuma y’ubumenyi bwatanzwe.
Ati “Iki gikorwa ni ingirakamaro ku mutekano w’ibihugu, kubera ko bibasha kugenzura imikoreshereze y’izo ntwaro mu gihe ziriho ibyo bimenyetso”.
CP Kabera yemereye RECSA ko igihe cyose izifuza gukorera amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali izahabwa ikaze.
Umunyesudani y’Epfo witabiriye iryo tyazabwenge, Garang Martin, yavuze ko ubumenyi bungutse buzabagirira akamaro ubwabo, ndetse n’ibihugu bigize RECSA, kuko uku gushyira ibimenyetso ku ntwaro bizahagarika ubujura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi byaterwaga n’ikoreshwa ry’izo ntwaro zitazwi ndetse zitanariho n’ibimenyetso biziranga, nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabitangaje.
RECSA igizwe n’u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazaville, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo , Sudani, Tanzania na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO