00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye inama y’Ikigega cyo kurengera Ibidukikije

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 March 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Mu Rwanda hahuriye abantu 350 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi, bitabiriye inama ya 38 y’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund’ (GCF).

Iyi nama iteganyijwe hagati ya tariki 4-7 Werurwe 2023, yitabiriwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iki kigega, bagiye kwigira hamwe imishinga itandukanye yo kurengera ibidukikije.

U Rwanda rufite imishinga itandukanye rwakoranye n’iki kigega igamije kurengera ibidukikije dore ko ari kimwe mu bintu rwashyize imbere.

Irimo ‘Green Gicumbi Project’ uri mu Karere ka Gicumbi, washyizweho mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije. Uyu mushinga ugeze mu mwaka wa kane biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu ukazarangira utwaye miliyoni 32$.

Undi mushinga ni (TREPA) ugamije kubakira abaturage bo mu Burasirazuba ubudahangarwa ku Mihindagurukire y’Ikirere, uzamara imyaka itandatu, aho uzita ku bikorwa birimo gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere haterwa amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari zisaga ibihumbi 70, uzatwara miliyoni 33$.

Mu mpera za 2023 kandi ‘Green Climate Fund’ yemeje ishoramari riri mu byiciro bibiri rya miliyoni 80$ rigamije kubaka ubudahangarwa bw’urwego rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Mu birori byo kwakira abitabiriye iyi nama, Umuyobozi wa GCF, Mafalda Duarte, yashimiye u Rwanda uburyo rwakoresheje neza inkunga ruhabwa n’iki kigega mu gukora imishinga irengera ibidukikije.

Ati “U Rwanda ni urugero rwiza rw’itsinzi ya Green Climate Fund, nk’uko twabibonye bakoze imishinga itandukanye kandi itanga ibisubizo mu kurengera ibidukujije, twiteguye gukomeza gukorana namwe no kubafasha kugera ku cyerekezo cyanyu nk’igihugu.”

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimye iki kigega ko cyemeye gushyira iyi nama mu Rwanda.

Ati “Reka mfate uyu mwanya mbashimire ko mwahisemo ko u Rwanda rwakira iyi nama, kandi ndizera ko n’undi mwaka muzayigarura hano kuko abafata ibyemezo bari hano baranyumva.”

Yakomeje avuga ko kuva mu 2015 u Rwanda rwakwinjira muri iki kigega, rwabonyemo inyungu nyinshi kandi ko iyi nama izaganirirwamo ibikorwa byinshi bigamije kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwashyize mu kurengera ibidukikije, urugero ni mu 2022 rwatangije ikigega ‘Ireme Invest’, gishyigikira imishinga y’abikorera igamije gufasha igihugu kubaka ubukungu burengera ibidukikije kuri ubu kimaze gushyirwamo miliyari 127 Frw.

U Rwanda rwashimiwe intambwe rwateye mu kurengera ibidukikije
Muri iyi nama hazaganirwamo imishinga itandukanye yo kurengera ibidukikije
Umuyobozi wa GCF, Mafalda Duarte, yashimiye u Rwanda uburyo rwakoresheje neza inkunga ruhabwa n’iki kigega mu gukora imishinga irengera ibidukikije.
Iyi nama yitabiriwe n'abantu 350 bo mu bihugu bitandukanye
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yashimiye iki kigega ko cyemeye gushyira iyi nama mu Rwanda
Abitabiriye iyi nama bahawe ikaze mu Rwanda
Abitabiriye iyi nama beretswe imbyino gakondo za Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages