00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabereye ishuri Leta ya California mu itegurwa ry’abagiye gufungurwa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 May 2015 saa 12:04
Yasuwe :

Nyuma yo kubona intambwe yatewe mu mu bijyanye no gutegura abagororwa bagiye gusoza igihano n’abandi bagiye gufungurwa ngo basubire mu miryango yabo, abayobozi bafite amagereza mu nshingano zabo muri Leta ya California baje kurahura ku Rwanda.

Tariki ya 19 Gicurasi 2015, itsinda riyobowe na Robert Barton, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amagereza no gusubiza mu miryango abahoze bafunze, riturutse muri leta ya Carifornia ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika basuye Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Musenyeri John Rucyahana, Perezida w’iyo komisiyo yabasobanuriye intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko rwafashe abayigizemo uruhare n’amahirwe atandukanye bagiye bahabwa yo gusubira mu miryango aho abireze bakemera icyaha bagabanyirijwe ibihano, n’uko abasoza igihano bategurwa mbere yo gufungurwa.

Yavuze ko Jenoside irangiye, u Rwanda rwagize ikibazo cy’abantu benshi bakekwagaho uruhare, ariko igafata imyanzuro myiza yo kubashishikariza kwirega bakemera ibyaha bakoze.

Yagize ati “abemeye uruhare rwabo muri Jenoside, ntibabeshye barafunguwe, hafunguwe benshi.”

Ikindi kandi ni uko hagiyeho na gahunda y’imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro (Travaux d’Interets General-TIG) yahawe bamwe mu bagororwa bari mu byiciro bitandukanye bakabasha gushyikirana n’imiryango yabo kuko hari abayikoraga bataha.

Ibi byose ngo byakozwe mu buryo buboneye no mu bushishozi, hirindwa gukomera ku muco wo kudahana wari warahawe intebe mu Rwanda.

Basanze u Rwanda rwaba ishuri ryiza nka kimwe mu bihugu byagize abafungwa benshi

Mu magereza yo mu Rwanda kandi hatangirwa amasomo y’uburere mboneragihugu afasha abafunze kumenya byinshi ku gihugu ndetse bagahabwa n’andi abafasha kwitegura kujya mu buzima busanzwe bwo hanze ya gereza cyangwa mu miryango abafungwa bakomokamo.

Aya masomo ngo agira akamaro cyane, kuko anafasha bamwe gukangukira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bakabana neza n’imiryango yabo n’ubwo ngo hari abagera kuri 4% bafungurwa ariko nyuma bagakora ibyaha bituma bongera gufungwa.

Nyuma yo gusaba ibisobanuro byinshi kuri iki gikorwa, Robert Barton yavuze ko leta ye hari byinshi yakwigira ku Rwanda n’ubwo ho nta Jenoside yigeze ihaba, ariko ngo harimo uburyo bwo gutegura abasubizwa mu buzima busanzwe.

Leta ya California ifite gereza 45 zifungiyemo abakoze ibyaha bitandukanye birimo iby’urugomo, abahungabanyije umutekano n’abishoye mu biyobyabwenge, gusa ngo ntibajya bagira amahirwe yo guhabwa amasomo nk’ahabwa abagororwa bo mu Rwanda, ariko ngo rubabereye ishuri ryiza.

Abafite gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa muri California n'abayobozi ba Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda

Deus Ntakirutimana
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages