00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabonye amahirwe mashya y’akazi ku rubyiruko 4,000

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 April 2015 saa 07:27
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV); aho aya masezerano agamije guha urubyiruko hirya no hino mu Rwanda akazi urubyiruko 4,000.

Ubu bufatanye buri mu mushinga witwa “Amahirwe y’Urubyiruko mu iterambere”, uyu mushinga w’Abaholandi ugamije kuremera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku 4000 mu gihe cy’imyaka 5 (2014-2019).

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere bazahuriza hamwe imbaraga mu gushyigikira uyu mushinga hagamijwe guhindura imibereho y’urubyiruko rurangije amashuri haremwa imirimo, hanashyirwaho amahirwe mashya yo kwikorera.

Minisitiri w'Urubyiruko na ICT, Jean Philbert Nsengimana asinyana amasezerano na SNV ihagagariwe n'Umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda Phomolo Maphosa(iburyo)

Ikigamijwe ni ukurema imirimo kurubyiruko rugera 4000, no gushyiriraho uru rubyiruko nibura inganda 70 zitunganya ibyasagutse mumyaka 5 iri imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yagize ati “Twashyize imbaraga mu kurwanya ibura ry’akazi mu rubyiruko binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, ari nayo mpamvu aya masezerano dusinye azadufasha gukora ibikorwa byinshi kandi bitandukanye bigatuma turushaho kubungabunga ibidukikije no kurema imirimo mishya ku rubyiruko kandi ibi byose ni inkingi z’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.”

Minisitiri Nsengimana asinyana amasezerano na SNV ihagagariwe n'Umuyobozi Mukuru wayo mu Rwanda Phomolo Maphosa(iburyo)

Phomolo Maphosa, Umuyobozi mukuru wa SNV Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu mu iterambere bagabanya ubukene baha urubyiruko ubushobozi bwo guhanga imirimo mu bijyanye n’ingufu z’ivugurura.

Ati “Ibi bijyanye n’intego y’u Rwanda mu gutanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 200 kandi ndabyizeye ko abo iyi gahunda ireba bazahabwa akazi kandi bazaba bari mu bantu bazatanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’igihugu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages