Ubu bufatanye buri mu mushinga witwa “Amahirwe y’Urubyiruko mu iterambere”, uyu mushinga w’Abaholandi ugamije kuremera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku 4000 mu gihe cy’imyaka 5 (2014-2019).
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere bazahuriza hamwe imbaraga mu gushyigikira uyu mushinga hagamijwe guhindura imibereho y’urubyiruko rurangije amashuri haremwa imirimo, hanashyirwaho amahirwe mashya yo kwikorera.
Ikigamijwe ni ukurema imirimo kurubyiruko rugera 4000, no gushyiriraho uru rubyiruko nibura inganda 70 zitunganya ibyasagutse mumyaka 5 iri imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yagize ati “Twashyize imbaraga mu kurwanya ibura ry’akazi mu rubyiruko binyuze mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, ari nayo mpamvu aya masezerano dusinye azadufasha gukora ibikorwa byinshi kandi bitandukanye bigatuma turushaho kubungabunga ibidukikije no kurema imirimo mishya ku rubyiruko kandi ibi byose ni inkingi z’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.”
Phomolo Maphosa, Umuyobozi mukuru wa SNV Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gutanga umusanzu mu iterambere bagabanya ubukene baha urubyiruko ubushobozi bwo guhanga imirimo mu bijyanye n’ingufu z’ivugurura.
Ati “Ibi bijyanye n’intego y’u Rwanda mu gutanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 200 kandi ndabyizeye ko abo iyi gahunda ireba bazahabwa akazi kandi bazaba bari mu bantu bazatanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’igihugu.”



















TANGA IGITEKEREZO