Aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe arenga miliyari 280 Frw.
Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Ma-Yen. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.
Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y’Itsinda rya Banki y’Isi, muri gahunda y’u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe runakomeza gucunga neza uburyo imyenda y’igihugu izajya yishyurwa.
Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w’ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y’uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.
Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.
Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y’imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’ibikorwa remezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere inganda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Ma-Yen ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!