00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagiriwe inama yo korohereza imodoka zitwara abagenzi kwihuta mu mihanda y’umujyi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 April 2018 saa 11:19
Yasuwe :

U Rwanda rwagiriwe inama yo kwihutisha gahunda yo kugabanya mu mihanda imodoka z’abantu ku giti cyabo mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi iwungirije, bikagabanya ibibazo birimo umubyigano w’ibinyabiziga, abagenzi bakoresha imodoka rusange bakihuta.

Ibi byagarutsweho ku wa 19 Mata 2018 mu nama y’iminsi ibiri y’abakora mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi, mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze ruyubahiriza.

Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) ifatanyije n’Umuryango Africa Transport Policy Program (SSATP) uhuriwemo n’ibihugu by’Afurika 40, mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi, ubukungu no kugabanya ubukene.

Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe ku rwego rwa Afurika na Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi.

Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu umunani byatoranyijwe muri Afurika, bikorwaho igenzura aho bigeze mu guteza imbere gutwara abantu mu mijyi, bigahabwa inama zirimo uko inzego zibishinzwe zakora neza, uko gutwara abantu n’ibintu byakorwa n’uko amafaranga ashorwamo yakoreshwa.

Yakomeje agira ati “Bamaze igihe babigenzura, ubu baje kuyitangaza kugira ngo abantu bayirebe, barebe ibitekerezo batanze n’inyunganizi babaha, kugira ngo raporo izabe itunganye.”

Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo, byiganjemo ibyo Leta y’u Rwanda yatangije birimo kuzirikana ko abagenzi mu mijyi atari abakoresha imodoka gusa; kugira imihanda igaragaza inzira z’abanyamaguru n’iz’abanyamagare; gufasha abikorera muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu; kongera ikororanabuhanga mu kwishyura n’ibindi.

Uwihanganye ati “Bagaragaza ko twabitangiye ariko tugomba kubikorera amategeko ahamye, tukanabikomeza, tukavuga ngo dufite inzira zingahe z’abanyamagare, iz’abanyamaguru zingahe.”

Umuyobozi ufite Ubwikorezi mu nshingano muri SSATP, Zemedkun Girma Tessema, yavuze ko inama batanga zitandukanye bitewe n’imiterere y’umujyi, avuga ko u Rwanda rukwiriye kwihutisha gahunda yo gushyira imbere imodoka zitwarira hamwe abagenzi.

Yagize ati “Icyo ndumva tuzakimenya nyuma y’iyi nama. Mu by’ukuri ntabwo twavuga ngo buri mujyi ukeneye iki n’iki, biterwa n’imiterere ya buri umwe. Icyo twababwira ni ukureba uko bashoboye, bakagabanya ikoreshwa ry’imodoka z’abantu ku giti cyabo bagakoresha imodoka rusange […] Ndatekereza ko iki ari ikintu dukwiye kunguranaho ibitekerezo.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko imodoka z’abantu ku giti cyabo arizo zigira uruhare rukomeye mu guteza umubyigano w’ibinyabiziga mu mijyi n’ibindi.

Bimwe mu biteganywa gukorwa i Kigali, harimo kugena igisate cy’umuhanda giharirwa imodoka zitwara abagenzi, by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo bajya ku kazi cyangwa nimugoroba bavayo.

Umuyobozi ufite ubwikorezi mu nshingano muri SSATP, Zemedkun Girma Tessema
Bamwe mu bitabiriye inama y’abakora mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi
Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Jean de Dieu Uwihanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .