Muri iki cyumweru ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga igamije kureba ibyafasha kubungabunga ibidukikije, Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles, yavuze ko ibiti byazanywe n’abakoloni atari byiza ku butaka.
Yasobanuye ko mu kwese uyu muhigo, u Rwanda rukwiye kongera ibiti gakondo n’iby’imbuto.
Ati “Turacyafite ikibazo cyo kwigobotora ingoyi y’amoko y’ibiti amwe twazaniwe mu myaka 100 ishize, kugira ngo tuyagabanye, tugaruka ku byacu bya gakondo, bya Kinyarwanda.”
Karangwa yasobanuye ko hejuru ya 80% y’ibiti biterwa mu Rwanda usanga ari iby’inturusu.
Ati “Niba rero dutera inturusu, mwibuke ko zitwara amazi menshi kugira ngo zikure. Zirwana n’imyaka. Ntiwaziterana na yo ariko ufashe ibiti by’imyembe, ibya avoka n’ibindi by’imbuto wabiterana nayo”.
Asaba ko Leta ikwiye kwita ku gutera ibiti bivangwa n’indi myaka, cyane cyane iby’imbuto.
Uretse kugabanya icyuho cy’imbuto u Rwanda rutumiza mu mahanga nk’imyembe, ibinyomoro n’ibindi, Karangwa avuga ko ibiti by’imbuto bifite n’akamaro ko kurwanya imirire mibi.
Ati “Imbuto zishobora kugabanya ibibazo by’imirire mibi biri mu bana bari munsi y’imyaka itanu ndetse no mu bakuru, kuko ni intungamubiri nyinshi dukuramo.”
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 38% bafite ibibazo byo kugwingira. Ibiti by’imbuto byakwifashishwa mu gukemura iki kibazo.
Karangwa asanga ibiti bya gakondo nk’iminyinya, imisave n’ibindi nta ngaruka mbi bigira ku musaruro w’ubuhinzi.
Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba, Tumushime Francine, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubona ubutaka bwarwo burinzwe neza.
Kurindwa neza harimo kuba burwanyijeho isuri, buteyeho ibiti bitabangamira umusaruro ukomoka ku buhinzi, buteyeho ibivangwa n’imyaka n’ibindi.
Minisiteri y’amashyamba ivuga ko kugeza ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza yose ari ku bungana na 11,9%.



















TANGA IGITEKEREZO