Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Murambi mu Karere ka Nyamagabe wahuriranye n’itariki Abatutsi bahiciwe.
Mu butumwa yatanze muri uwo muhango, Mukabalisa yagize ati “Uru Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n'abategetsi batagira umutima wa kimuntu, baranzwe n'urwango bashishikariza abo bayoboye kwangana no kwica bagenzi babo b'Abatutsi.”
Depite Mukabalisa yakomeje avuga ko kwibuka bidakwiye kurangirira mu mateka mabi, ahubwo ari ngombwa no kwibuka Ingabo z’Inkotanyi zagize uruhare mu kurokora Abatutsi.
Ati “Ntitugomba kwibuka amateka mabi yonyine, tujye twibuka n'amateka meza yaranze abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside.”
Yanakomoje ku ruhare rw’Ingabo z’u Bufaransa zagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Murambi mu cyiswe Opération Turquoise.
Ati “Muri uru rwibutso rwa Murambi hari ubuhamya n'amashusho bigaragaza uko Ingabo z'Abafaransa zari zihakambitse zatije umurindi ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi […]”
Yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe gukomeza kubungabunga no kwita ku Rwibutso rwa Murambi kugira ngo rukomeze kugaragaza amateka ya Jenoside.
Ku wa 21 Mata 1994, Abatutsi bagera ku 50,000 bari bahungiye mu ishuri rya Tekiniki rya Murambi (ETO), bishwe n’Interahamwe n’abasirikare, bayobowe na Perefe wa Gikongoro, Laurent Bukibaruta Félicien Semakwavu wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe, Kapiteni Faustin Sebuhura, Komanda wa Jandarumori ya Gikongoro.
Bake mu barokotse ibyo bitero bahungiye kuri Kiliziya ya Cyanika, ariko na ho Interahamwe zibasangayo zirabica.
Urwibutso rwa Murambi ruri mu munani ziri ku rwego rw’igihugu rukaba rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi igera ku bihumbi 50. Rukaba ruri no mu zindi enye ziri mu mushinga ugamije kuzishyira mu murage w’Isi wa UNESCO.






Ibitekerezo 0