00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rufite Umuvugizi Mushya wa Polisi

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 9 November 2014 saa 09:30
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuyobozi Mushya ushinzwe Imibanire y’inzego n’Iherekanyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (Commissioner for Public Relations and Media / Police Spokesperson), CSP Celestin Twahirwa.
Umuvugizi Mushya wa Polisi y’Igihugu Chief Superitendent Celestin Twahirwa asimbuye kuri uyu mwanya ACP Damas Gatare wagizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko CSP Twahirwa ahawe izi nshingano agikubuka mu butumwa (…)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umuyobozi Mushya ushinzwe Imibanire y’inzego n’Iherekanyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (Commissioner for Public Relations and Media / Police Spokesperson), CSP Celestin Twahirwa.

Umuvugizi Mushya wa Polisi y’Igihugu Chief Superitendent Celestin Twahirwa asimbuye kuri uyu mwanya ACP Damas Gatare wagizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko CSP Twahirwa ahawe izi nshingano agikubuka mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan aho yari umuyobozi ku rwego rwa “Sector Commander”. Kuwa 16 Nzeli 2014, yambitswe umudari w’ishimwe.

CSP Celestin Twahirwa yakoze imirimo inyuranye muri Polisi y’u Rwanda, akaba ari nawe wari ukuriye Ishami rya Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police) mu gihe amapikipiki yari yaraciwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali (Icyemezo cyari cyafashwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwawo).

Chief Superitendent Celestin Twahirwa ni umunyamategeko wabyigiye, kandi yanahuguwe muri byinshi byinshi bijyanye n’igipolisi, isomo aheruka ni iryo muri Ghana aho yigaga iby’Ubuyobozi bw’inzego nkuru muri Polisi.

CSP Celestin Twahirwa, Umuvugizi Mushya wa Polisi y'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages