Ni igihembo ngarukamwaka kizwi nka ‘President’s Award’, JICA igenera abantu n’imiryango kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa n’ubufatanye bagaragariza iki kigo.
Igihembo cya ‘President’s Award 2019’ cyashyikirijwe Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Mukantabana Séraphine, ku wa 8 Ugushyingo 2019.
Uhagarariye JICA mu Rwanda, Maruo Shin, yavuze ko uruhare rw’iyi komisiyo mu bwiyunge ari runini ndetse ko n’amahanga akwiye kwigira ku bunararibonye bwayo.
Yagize ati “Uruhare rw’iyi komisiyo ni rugari ugendeye ku ireme ry’imirimo yakozwe ndetse na nyuma yo guhagarika imishinga ya JICA mu 2014. Iyi komisiyo yakoresheje imbaraga mu gukomeza imirimo yayo, ibintu byagize uruhare ku bwiyunge n’iterambere muri iki gihugu.”
JICA yageneye igihembo iyi komisiyo n’igihugu muri rusange kubera uruhare byagize mu guhuza ingabo zivuye mu mitwe itandukanye bagashobora kuzisezerera no kuzibanisha mu mahoro hamwe n’abandi Banyarwanda
Mukantabana yavuze ko n’ubwo igihembo cyashyikirijwe iyi Komisiyo ariko ari icy’igihugu muri rusange “ntabwo mbona ko ari kuri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare gusa buriya iyo igihugu cy’amahanga nk’u Buyapani gihagurutse kigashima umurimo wakozwe nyuma y’imyaka 25, ntabwo aba ari komisiyo kiba ari igihugu cyose niyo mpamvu twishimye.”
Yongeyeho ko n’ubwo nka komisiyo n’igihugu muri rusange bakora nk’abikorera batagamijwe gushimwa ariko ko bishimisha igihe amahanga abonye ibikorwa byiza ukora.
Ati “Ntabwo dukorera ibihembo ariko buriya iyo ibihembo bijemo umuntu ntabura kwishima, hari igihe umuntu akora umunsi ku wundi wumva wikorera, ukorera abawe ariko iyo habonetse umuntu uturutse hirya akakubwira ko uri gukora neza biba bishimishije”.
Kuri ubu Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero imaze gusubiza mu buzima busanzwe abarenga 82 000 bahoze ari abasirikare ba RPA, RDF, Ex FAR n’abaturutse mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR, RUD Urunana barenga 12 000.
Amafoto: Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO