Ibi byatangajwe ubwo habaga inama rusange yabereye muri Tunisia igamije guhitamo igihugu kizakira iyi nama, izaba muri Kamena mu 2024.
Iyi nama izitabirwa n’abanyamuryango bari hagati ya 800 na 1500, izagaruka ku kugaragaza no kuzamura uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati no guteza imbere ishoramari ryabo.
Hazatangwa amahugurwa ku bijyanye no kongera ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga, amarushanwa atandukanye azamura impano z’urubyiruko arimo ibiganiro mpaka n’ayandi.
Binyuze kandi muri gahunda ya JCI ku rwego mpuzamahanga yitwa ‘Creating Young Entrepreneurs Award’, ba rwiyemezamirimo bakiri bato bazarushanwa, abafite imishinga ihiga indi bafashwe kuyiteza imbere.
Hakimara kwemezwa ko u Rwanda ruzakira iyi nama, abagize JCI mu Rwanda bagaragaje ibyishimo n’inyota yo kungukira byinshi muri yo.
Umuyobozi ushizwe gutegura iyi nama akaba n’umuryanama wa JCI Rwanda, Nishimwe Luce Gloria, yagize ati “Iyo ndebye intambwe tugezeho kuva mu 2019 biranshimisha. Umuryango wacu wihaye intego yo kuzamura uruhare rw’urubyiruko mw’iterambere ry’igihugu mu kwakira inama mpuzamahanga kandi biragaragara ko ubwitange bw’abanyamuryango babiharanira butanga umusaruro. Ndashimira abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bwiza budahwema kudushyigikira.”
Umuyobozi Mukuru wa JCI Rwanda mu 2022, Wirira Parfaite, yavuze ko ari iby’agaciro cyane gutoranywa kwakira iyi nama yiga ku iterambere rya buri wese.
Yagize ati “Ni ishema ku gihugu cyanjye cy’u Rwanda kugirirwa icyizere tukakira inama mpuzahanga nk’iyi. Iyi nama tuyitezeho byinshi cyane tunashishikariza urubyiruko kuzayitabira no gutangamo ibitekerezo byubaka kuko inyigisho zizatangirwamo ari ingirakamaro.”
Yakomeje avuga ko ashima cyane Leta ikomeje kubafasha mu myiteguro kugira ngo iyi nama izarusheho kugenda neza.
Umuryango wa JCI ugizwe n’urubyiruko hagati y’imyaka 18 na 40 hamwe n’ abanyamuryango iteka ryose bagaragaje ubutwari maze bagashirwa ku rwego rwabitwa Senateri bakaba n’abajyanama muri wo.
Umwe mu ba Senateri JCI akaba n’umujyanama wa JCI Rwanda , Senateri Fabrice Shema Ngoga, yagaragaje ko ibi bitanga icyizere cyo gukomeza gukora cyane no gutsura umubano w’uyu muryango mu Rwanda n’ibindi bihugu.
Yagize ati “Ndasaba abashoramari bakiri bato abanyamuryango n’abatari abanyamuryango kuzitabira iyi nama kuko bizazamura ubumenyi mu nzego zitandukanye ndetse babone n’amahirwe yo kujya mu bindi bikorwa mpuzamahanga binyuranye biharanira iterambere.”
Iyi nkuru ije mu gihe u Rwanda ruherutse kwakira Inama Ngarukamwaka y’Abayobozi bahagarariye JCI mu bihugu byabo muri Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Intego za JCI Rwanda ni ugukomeza kwakira inama nini z’uyu muryango zirimo n’ihuza abanyamuryango bose ba JCI ku Isi yitabirwa n’abarenga ibuhumbi bitandatu iteganijwe mu 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!