Kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga (miliyari 72 Frw) kizatangwa nk’inguzanyo, mu gihe andi azatangwa nk’inkunga.
Banki y’Isi imaze imyaka irenga 10 itera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo n’iyi ngufu muri gahunda ya Leta igamije kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose bitarenze 2024, ndetse na gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu guteka, izaba ikoreshwa n’abanyarwanda bose kugera muri 2030.
Aya mafaranga azifashishwa mu kwagura urugomero rwa Ntaruka, gusana imiyoboro y’amashanyarazi hagamijwe kugabanya umuriro upfa ubusa, gahunda yo gukoresha mubazi zigezweho ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce, yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko ihura neza n’intego z’igihugu zo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose.
Yagize ati “Uyu mushinga uziye igihe mu gushimangira ubufasha bumaze imyaka irenga 10 Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda muri gahunda zo guteza imbere ikwirakwizwa ry’amashanyarazi. Bizafasha rero muri gahunda ya leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose muri 2024. Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa b’u Rwanda muri iyi gahunda”.
Banki y’isi isanzwe itera inkunga u Rwanda mu ngeri zitandukanye, zirimo guteza imbere ikwirakwira ry’amashanyarazi, ubuhinzi, uburezi n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!