00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahaye Sosiyete ya Symbion” ububasha bwo gucukura gazi metani yo mu Kivu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 August 2014 saa 12:21
Yasuwe :

Mu nama yabereye I Washington mu Cyumweru gishize yahuje Perezida Obama n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika, u Rwanda rwahaye uburenganzira Isosiyete yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika izwi ku izina rya Symbion bwo kubyaza Gazi Metani yo mu Kivu Megawati 50 z’ingufu nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyo Sosiyete, Paul Hinks. Symbion izubaka, yigenge inakoreshe urugomero ruzatanga MW 50 z’ingufu aho izubaka ibikorwa remezo byo gucukura iyo gazi, kuyizamura no kuyitunganya nyuma (…)

Mu nama yabereye I Washington mu Cyumweru gishize yahuje Perezida Obama n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika, u Rwanda rwahaye uburenganzira Isosiyete yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika izwi ku izina rya Symbion bwo kubyaza Gazi Metani yo mu Kivu Megawati 50 z’ingufu nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyo Sosiyete, Paul Hinks.

Symbion izubaka, yigenge inakoreshe urugomero ruzatanga MW 50 z’ingufu aho izubaka ibikorwa remezo byo gucukura iyo gazi, kuyizamura no kuyitunganya nyuma ikazajya ihita yoherezwa mu ruganda ruzaba rugenewe kubika izo ngufu ruherereye ahitwa Busororo mu Murenge wa Nyamyumba.

Ikiyaga cya Kivu kirimo Km3 300 za karuboni ndetse na Km3 hagati ya 55 na 60 za Gazi Methane.

Symbion izwi mu bikorwa by’ingufu, gukwirakwiza amashanyarazi no kuyacunga ikaba ifite amashami muri Tanzania, Nigeria, Afurika y’Epfo, iyi ikaba ari inshuro ya mbere igiye gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Symbion ati “U Rwanda ni ahantu heza ho gushora imari. Ibyo Perezida Kagame na Guverinoma ye bagezeho mu myaka 20 ishize bigaragaza ingero zidasanzwe zo kwiyubaka kw’ igihugu mu minsi ishize. Twakomeje gushaka gushora mu Rwanda mu myaka itatu ishize none twishimiye iki gikorwa. Turatekereza ko andi masosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azadukurikira.”

Hinks akomeza avuga ko uku gucukura iyi metani biri no mu kurengera ibidukikije uretse kuba ari igikorwa kigamije ubucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages