00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahaye ubwenegihugu abanyamahanga 42

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 19 November 2014 saa 03:28
Yasuwe :

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu bwatangaje muri uku kwezi ko abanyamahanga 42 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Igazeti ya Leta yasohotse muri uku kwezi igaragaza ko u Rwanda rwungutse Abanyarwanda 42 bari barasabye ubwenegihugu.
Mu babuhawe harimo Aino Mugisha Elizabeth mwene Gakuba John na Tushabe Jane wavukiye i Kampala / Uganda, kuwa 12/04/1992, Asiimwe Jolly mwene Baguma Arthur na Kyobutungi Jenninah wavukiye i Kampala / Uganda kuwa 28/12/1991.
Deprez Dirk (…)

Deprez Dirk Johan Arthur mwene Deprez Jacob na Lagast Maria wavukiye Berchem / Antwerp/ mu Bubiligi kuwa 12/09/1966, Dusabe Suzane mwene Murengerantwali Aloys na Nyirabuhake Maria wavukiye i Nyanzare muri DRC kuwa 01/01/1958.

Uwemerewe gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda agomba kuba yujuje cyangwa arengeje imyaka 18 ku munyamahanga ariko wavukiye mu Rwanda, washakanye n’umunyarwanda, wagizwe umwana w’Umunyarwanda, afite inkomoko mu Rwanda cyangwa ari umunyamahanga ushaka kuba umunyarwanda.

Ushaka kureba abandi bahawe ubwenegihugu wasoma igazeti ya leta(PDF) ikurikira:

Igazeti no 44 yo kuwa 3 Uguhsyingo 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages