Uko imyaka igenda yigira imbere, umugabane wa Afurika ugenda urushaho kwiyumvisha akamaro k’ubufatanye bubyara inyungu kuruta guterwa inkunga gusa. Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho birambuye mu kiganiro cyateguwe na Milken Institute yari yitabiriye, cyabereye mu mujyi wa New York kuri uyu wa Kane.
Muri iki kiganiro cyibanze ku migambi itandukanye y’iterambere ku rwego rw’Isi, iterambere ry’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu ryibanzweho, hagaragazwa uko iki gihugu cyabigenje ngo mu gihe cy’imyaka iri munsi ya 20, kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kibe kigeza aho kigeze kuri uyu munsi.
Muri bimwe byagaragajwe nk’urufunguzo rwafunguriye u Rwanda imiryango igana aheza, birimo imiyoborere myiza, ubutegetsi bugendera ku mategeko ndetse no kwita ku korohereza abashoramari gukorera mu gihugu. Muri iki kiganiro, u Rwanda rwagaragajwe nk’urugero ndangamirwa rw’iterambere ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwahisemo gushyira imbere ubufatanye aho kwiringira inkunga gusa; bityo abantu bagakarishya ubwenge mu mikorere, ndetse n’inzego zikarushaho kubakirwa ubushobozi, ku buryo Abanyarwanda ubwabo bakwikorera ibisabwa.”
Umugambi w’imiyoborere (Africa’s Governance Initiative) w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, watanzweho urugero nk’umwe mu migambi yatanze umusaruro ufatika mu Rwanda, ubwo mu gihugu hazanwaga impiguke n’inzobere gukorana bya buri munsi n’abasanzwe bafite imirimo bashinzwe mu nzego runaka za Leta, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi, bityo na bo bakazafasha abandi.
Mu kiganiro yatanze, Tony Blair yagize ati “Ibi byashobotse ahanini biturutse ku miyoborere myiza, ndetse n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.” Yongeraho ko kugendera ku mategeko, bigaragaza itandukaniro hagati y’igihugu kiba gishobora gutera imbere n’icyo bidashoboka.
Michael Milken ni Umuyobozi wa Milken Institute, na we wari witabiriye iki kiganiro nyungurana bitekerezo, yavuze ko iterambere mu bukungu rikomeje kugezwa ku rundi rwego rwego n’ishoramari. Ati “Rero nk’uko Afurika ari igicumbi cy’ibihugu bifite umuvuduko ufatika mu iterambere, ibihugu biri kuri uyu mugabane bikwiye kubona uburyo bireshya abashoramari.”
“Access to Global Capital Initiative” ni igikorwa cyatangijwe na Milken Institute, mu rwego rwo kurushaho gukarishya umuvuduko mu iterambere rirambye mu by’ubukungu. Ibi bikagerwaho amasosiyete manini ku rwego mpuzamahanga n’abashoramari bakomeye ku rwego rw’Isi, bahuzwa n’abayobozi bo mu nzego za Leta zo mu bihugu biteza imbere imikorere igendeye mu mucyo, ibihugu bitera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.
Milken Institute ni ikigo cy’ubushakashatsi cyigenga cyibanda ku bukungu, gifite icyicaro i Santa Monica muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Buri mwaka iki kigo gishyira ahagaragara ubushakashatsi, kikanategura inama zigirwamo byinshi birebana no gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye, muri Amerika n’ahandi ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO