00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahize gukemura ikibazo cy’ibiribwa bitarenze mu 2030

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 October 2018 saa 08:38
Yasuwe :

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yatangaje ko mu mwaka wa 2030 nta nzara izaba ikirangwa mu banyarwanda, kuko bose bazaba barihaje mu biribwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa. Uwo munsi wizihirijwe mu Karere ka Kirehe, mu murenge wa Gatore.

Ako karere gakungahaye mu biriribwa aho usanga bitatu bikunze guhingwa cyane ari ibigori bihingwa aho bahuje ubutaka kuri hegitari ibihumbi 26, Urutoki kuri hegitari ibihumbi 21 n’umuceri kuri hegitari 816.

Minisitiri Dr Mukeshimana yabwiye Abanyakirehe ko u Rwanda rwifuza ko mu mwaka wa 2030 nta munyarwanda wakabaye atabona ibyo kurya bihagije kandi bifite intungamubiri.

Ati “Turagira ngo tubakangurire icyo gikorwa namwe mukimenye, mumenye ko mu 2030 u Rwanda n’Isi yose twifuza ko nta muntu wakagombye kuba agisonza, ni ukuvuga kuba atabona ibiribwa bihagije, turifuza ko abanyarwanda bazaba babayeho neza.”

Yavuze ko Guverinoma yashyizeho gahunda zihamye zigamije gukumira inzara, binyuze muri gahunda nka Girinka, kugaburira abana mu mashuri, inkongoro y’umwana, uturima tw’igikoni n’izindi mu kurwanya imirire mibi.

Ikindi ni gahunda yo kuhira imyaka aho ubutaka bwuhirwa buzava kuri hegitari 52 zuhirwa ubu bukagera kuri hegitari 102 hagamijwe kongera umusaruro.

Uhagarariye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa mu Rwanda, FAO, Gualbert Gbehounou yavuze ko ku Isi abantu miliyoni 821 batabona ifunguro rihagije ku munsi.

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’umugabane wa Aziya nibo bafite umubare munini mu batihagije mu biribwa.

Yashimiye leta y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zigamije kwihutisha gahunda zigamije kurwanya imirire mibi.

Umuturage witwa Mutuyeyezu Chantal wo mu karere ka Kirehe, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibiribwa abona cyarakemutse muri aka karere, ahubwo igisigaye ari ukumenya uko babiteka no kubishakira amasoko.

Ati “Njye mbona ikibazo cy’ibyo kurya hano ntacyo tugifite ahubwo dufite ikibazo cyo kumenya uko wateka byabindi tweza ku buryo byakugirira umumaro, ikindi kibazo mbona hano ni ukweza tukabura aho tugurisha ku giciro cyiza usanga iyo twejeje tujyana ku isoko bakaduhenda.”

Mu Rwanda, abaturage bangana na 81.3% bihagije mu biribwa naho abangana na 18.7% ntabwo bihagije mu biribwa.

U Rwanda rwizihije umunsi w’ibiribwa ku nshuro ya 17, aho insanganyamatsiko igira iti “ibikorwa byacu nibyo shingiro ry’ejo hazaza, birashoboka kugira isi izira inzara mu mwaka wa 2030.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zihamye z’ Ubuhinzi n’Ubworozi zigamije kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi nka Gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi, Girinka, Inkongoro y’umwana, akarima k’igikoni n'izindi
Mu Rwanda ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari 52,175 kandi buri kwiyongera, aho hatenganywa kugera kuri hegitari 102,284 zuhirwa mu 2024
Muri gahunda ya Girinka, kuva iyi gahunda yatangizwa muri 2006, hamaze gutangwa inka binyuze mu korozwa no kwitura zigera kuri 331,863 kandi hari umuhigo wo gukomeza iyi gahunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages