00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye abarenga 400 bari barafashwe bugwate na FDLR

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 23 July 2026 saa 07:23
Yasuwe :

Ku wa 22 Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 421 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanyarwanda batahutse bakiriwe ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu, barimo abagabo 43, abagore 115 n’abana 263 bo mu miryango 136.

Mwemezi Dusabe uri muri aba Banyarwanda batahutse aturutse i Kanyabayonga, yavuze ko umugabo we yicanwe n’abana batanu, abasha gutahukana abana bane barokotse intambara.

Ndayambaje Sebutozi wahungutse aturutse mu gice cya Rutongo, ho muri Teritwari ya Rutshuru yavuze ko yahunze 1998, ariko kubona inzira ngo atahuke biba ikibazo kuko uwo FDLR yamenyaga ko ashaka gutahuka yicwaga.

Sebutozi avuga ko kuva aho M23 yigaruriye Rutshuru umutekano wagarutse ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo gutaha.

Yanahamije ko yageze mu Rwanda agasanga ari amahoro kuko yakiriwe neza ari naho ahera asaba bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona.

Ari "Turabashimira ko basobanuriwe bakamenya ukuri, bakabasha kwigobotora ingoyi yatumaga badatahuka, baraza gukomeza gufashwa nk’abandi Banyarwanda bishingiye kuri politiki y’u Rwanda yo guhindura imibereho myiza y’abaturage. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka n’andi mahirwe bazahuzwa nayo."

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Abanyarwanda 421 bari barafashwe bugwate na FDLR bakiriwe ku mupaka wa La Corniche
Mu batahutse higanjemo abana
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages