Iyi mpano igizwe n’ibibaho by’ibyuma byo kwandikaho na piano zikoresha ikoranabuhanga rigezweho, byitezweho gufasha kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere inyigisho ya muzika n’ubugeni mu mashuri abanza.
Mu muhango wo kwakira iyi mpano wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira, Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias yavuze ko ibi bikoresho by’umwihariko inanga zizafasha gushyira mu bikorwa integanyanyigisho nshya ifite amasomo ajyanye n’umuziki, ikinamico n’ubugeni.
Yagize ati,“Bizateza imbere uburezi bw’ibanze kandi bifashe gushyira mu bikorwa integanyanyigisho igamije kugira uburezi bushingiye ku bumenyi.”
Minisitiri Dr Musafiri yemera ko ibi bikoresho bidahagije ugereranyije n’ibigo by’amashuri abanza biri mu Rwanda, avuga ko mu kubitanga hizitabwa cyane ku bigo bidafite ubushobozi.
Yagize ati “Ntabwo bihagije, bizahabwa amashuri abikeneye kurusha ayandi cyane cyane mu byaro, ariko hazagenda haboneka ubushobozi hagurwe ibindi.”
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Park Yongmin,yashimye umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga iyi mpano ari umusaruro uvuyemo.
Yakomeje avuga ko uburezi bw’abana bato ari inkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku bufatanye na sosiyete ya Booyoung Co Ltd n’ishuri rya muzika rya "Ecole d’arts de Nyundo" riherereye mu Karere ka Rubavu, hari abarimu bazahugurwa ku masomo yo gucuranga inanga kugira ngo na bo bazigishe.



















TANGA IGITEKEREZO