00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 173 bavuye muri Libya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2026 saa 08:02
Yasuwe :

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 23 cy’abimukira 173 bashaka ubuhungiro, baturutse muri Libya.

Abimukira u Rwanda rwakiriye barimo 85 bakomoka muri Sudani, igihugu kimaze imyaka mu ntambara.

Harimo kandi 66 bo muri Eritrea, babiri bo muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo. Bakirwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi.

Abava muri Libya ni ababa bashaka kujya i Burayi bakoresheje ubwato, bakanyura mu nyanja ya Méditerranée. Abenshi bashaka kuhambukira nta byangombwa baba bafite, bamwe batangira urugendo ntibanagereye bakagwa mu nyanja.

Bakirwa binyuze muri Emergency Transit Mechanism, ETM, gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi zo muri Libya aho zaba by’agateganyo mu gihe ikizishakira uburyo burambye zifashwamo.

Ubutumwa Minema yashyize kuri X bugira buti “U Rwanda rukomeye kuri gahunda yo guha ubuhungiro ababukeneye.”

Kuva mu 2019, u Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira bashaka ubuhungiro barenga 3.000 bavuye muri Libya. Abagera kuri 2.623 muri bo babashije koherezwa mu bihugu bibakira.

Ibihugu byakiriye cyane impunzi n’abimukira bashaka ubuhungiro bavuye mu Rwanda harimo Canada, Finlande ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ruhamya ko ruzakomeza guha ikaze abakeneye ubuhungiro
Impunzi n'abimukira bava muri Libya baba bashobora guhitamo kuguma mu Rwanda cyangwa kujya mu bindi bihugu
Abarenga 2.600 babonye ibihugu bibakira kuva mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages