Iyi myitozo yitabiriwe n’ingabo zikabakaba 200 zirimo 90 zo mu Rwanda, iri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gako, mu karere ka Bugesera, ikaba izasozwa tariki ya 31 Werurwe.
Izi ngabo zikomoka mu bihugu bine (u Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo na Angola) muri 13 byibumbiye mu mutwe ugamije gutabara aho rukomeye (ACIRC) washyizweho n’inama ya 21 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateranye muri Gicurasi 2013, hagamijwe gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu gutabarana mu gihe habaye ibibazo by’umutekano nta gutegereza inkunga y'abanyamahanga.
Atangiza iyi myitozo, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli, yashimiye ingabo zitabiriye iyi myitozo avuga ko izaba igisubizo cy’igihe kirekire mu gukemura ibibazo by’umutekano kuri uyu mugabane.
Ati “Iyi myitozo ya 2017, igamije gutegura ingabo za ACIRC zizafasha mu bikorwa byo gutabara mu gihe kiri imbere. Twizeye ko muzashyira ingufu mu gutuma izo ntego zigerwaho. Ukugenda neza kw’iyi myitozo kuzakomeza kuduha icyizere ko ibyo abayobozi bacu bifuza mu gushakira ibisubizo ibibazo bya Afurika bizagerwaho.”
Sivuyile Bam, uhagarariye ibikorwa bijyanye no kugarura amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko ibihugu bigize uyu mugabane bikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo uyu muryango wiyemeje bijyanye no gutabara aho rukomeye bigerweho.
Yavuze kandi ko atari ubwa mbere iyi myitozo ibaho, akemeza ko kwiga ari uguhozaho bityo ko ariyo mpamvu nabo bahora biyungura ubumenyi ku buryo uyu mugabane wabasha kwikemurira ibibazo biwugarije by’umwihariko iby’umutekano.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Réne Ngendahimana, yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe amahirwe yo kwakira aya mahugurwa bigaragaza icyizere Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urufitiye, aho avuga ko abayitabiriye bizigishwa uburyo bafatanyiriza hamwe nta gusobanya, kugarura ituze ahaba habaye ikibazo cy’umutekano.
Capt Antonio Martins Victor waturutse muri Angola, yavuze ko bishimiye iyi myitozo bagiye guhabwa by’umwihariko ikaba inabereye mu Rwanda nk’igihugu cyabayemo Jenoside,ibyo yemeza ko bizabafasha kumenya neza uko bakwiye guhangana n’ibibazo by’intambara kuri uyu mugabane.
Ingabo ziri muri iyi myitozo zasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, zitambagizwa ibice birugize ndetse zinasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere no muri Jenoside ndetse na nyuma yayo, zisoza zishyira indabo ku mva ndetse zinunamira imibiri y’inzirakarengane zihashyinguye.
Nyuma yo kwirebera ibyagwiririye u Rwanda n’aho rugeze mu iterambere, Capt L.E. Stewe wo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko bishimishije kuba u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kwiteza imbere ndetse n’abaturage barwo bakaba babanye neza, yemeza ko ari ikintu gikomeye kizatanga umusaruro ufatika mu gihe kiri imbere.
Yavuze kandi ko nyuma yo kumva uko imiryango mpuzamahanga yatereranye abanyarwanda muri Jenoside, ahakuye ingamba zo guharanira ubufatanye mu rwego rwo gutuma ibyayabye mu Rwanda nta handi byazongera kuba.
Imyitozo y’ingabo z’ibihugu byibumbiye muri ACIRC yaherukaga kubera mu bihugu bya Angola na Tanzania.



























Amafoto:Uwishyaka Jean Louis




Ibitekerezo 0