00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakumiriye inyama n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi biva Afurika y’Epfo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 December 2017 saa 08:13
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda (Minagri) yatangaje ko yahagaritse ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, imbuto n’imboga bikomoka muri Afurika y’Epfo kubera indwara yitwa ‘Kaba’ cyangwa ‘Listeriosis’ yagaragayeyo.

Kaba cyangwa Listeriosis ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘Listeria monocytogenes’, ikunda kwibasira cyane amatungo n’abantu bageze mu zabukuru, abana, abagore batwite n’abantu banduye indwara zidakira zirimo na Sida.

Iyi ndwara yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo uyu mwaka, yandurira mu biribwa bitandukanye birimo inyama, amata n’ibiyamokaho, imboga, imbuto n’ibindi birimo ako gakoko.

Nkuko RBA yabitangaje, Minagri yamenyesheje abantu bose, cyane cyane abakora ingendo zijya hanze n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano mu gihugu, ku mipaka no ku kibuga cy’indege ko yahagaritse ibiribwa bishobora kuyanduza bituruka muri Afurika y’Epfo kugeza igihe bizatangarizwa ko iyo ndwara itakigaragarayo.

Minagri kandi yasabye aborozi n’abaganga b’amatungo kwihutira kumenyesha Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, mu gihe babonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara.

Inka n’andi matungo magufi bikunze kwibasirwa cyane n’iyi ndwara birangwa n’ibimenyetso kutarya, kujunjama, guta urukonda rwinshi, kuramburura riri hafi kubyara, guhindura isura mu bice by’umutwe nko guhengama umunwa, gusohora ururimi, gutendera kw’amatwi n’ibindi.

Ishami rya Minisiteri y’ubuzima rishinzwe kurwanya indwara zandura muri Afurika y’Epfo ritangaza ko kuva iyi ndwara yagaragara, abantu basaga 557 bamaze kuyandura naho 37 bakaba bamaze kwicwa nayo ndetse ko yatangiye kugaragara mu bihugu bituranye birimo na Botswana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages