00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakuyeho uburyo budasanzwe bwo gupima abagenzi ku kibuga cy’indege

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 17 October 2015 saa 10:46
Yasuwe :

Abagenzi bakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bashobora gupimwa mu buryo bwari busanzweho (Automated Clearance system), ni nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyari cyahinduye ubu buryo kigabanutse mu bice cyari kibasiye.}

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka Ange Sebutege, yabwiye KT Press ko u Rwanda rwagaruyeho uburyo busanzwe bwo gupima abagenzi ku kibuga cy’indege, nyuma y’icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS gikuraho inzitizi ku bagenzi bambukiranya imipaka.

Yagize ati ‘’ Twari twahagaritse gukoresha uburyo bwo gusakisha ikoranabuhanga (Automated Clearance system), kugirango tubashe guhura na buri mugenzi imbonankubone bityo dukumire icyorezo cya Ebola.’’

Ubu buryo bwo gusakisha ikoranabuhanga (Automated Clearance system), bwari bwarahagaritswe umwaka ushize ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali kubwo kwirinda ikwirakwizwa rya Ebola.

OMS yorohereje abagenzi bambukiranya imipaka bitewe n’uko ibipimo byerekana ko icyorezo cya Ebola cyari cyatumye hakazwa ingamba ku mipaka no ku bibuga by’indege cyagabanutse.

Umugenzi wese wageraga ku butaka bw’u Rwanda yagombaga gupimwa (Screening), harimo gufata ibipimo by’ubushyuhe bw’umubiri we.

Buri mugenzi yagombaga kuzuza urupapuro rw’ibibazo bigamije kumenya niba hari ibimenyetso by’uburwayi ubwo aribwo bwose afite n’aho yaba yaragiye hose mu minsi 22 yabanijrije gupimwa.

Minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, yahamije amakuru yo gukuraho izo nzitizi ku bagenzi avuga ko ibintu bitangiye kumera neza mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afrika.

Icyakora ibihugu byose ntabwo birakuraho izi nzitizi. Indege za Rwandair zikorera ingendo mu bihugu birimo ibyo mu burengerazuba bwa Afrika.

Indege za Rwandair zikorera ingendo mu bihugu birimo ibyo mu burengerazuba bwa Afrika.

Imibare iheruka yerekana ko Ebola yishe abantu basaga ibihumbi 11 muri Afrika y’Iburengerazuba naho ibihumbi bigera kuri 17 barayirokoka.

Ibihugu bya Guinea, Sierra Leonne na Liberia nibyo byashegeshwe cyane n’icyorezo cya Ebola.

Uburyo busanzwe bwo gupima abagenzi (Automated clearance system), butwara hagati y’amasegonga 40 na 60.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages