00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamaganiye kure raporo irushinja gutoza impunzi z’Abarundi igisirikare

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 15 December 2015 saa 11:04
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yamaganiye kure raporo y’umuryango Refugees International ivuga ko impunzi z’Abarundi zitwarwa mu mitwe y’abarwanyi, bigakorwa mu buryo bwateguwe neza n’abantu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Burundi.

Iyo raporo yasohotse kuwa mbere tariki 14 Ukuboza ,ivuga ko ibikorwa byo gutwara impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu myitozo ya gisirikare byatangiye kuva mu kwezi kwa Gatanu, ko mu mezi yakurikiyeho kugeza mu kwa cumi uyu mwaka impunzi zakomeje kugaragaza ko zibangamiwe n’ibi bikorwa byaje gufata intera idasanzwe mu Ugushyingo.

Raporo ya Refugees International ikomeza ivuga ko kuva muri Gicurasi kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka, amatsinda 14 y’impunzi zo mu nkambi ya Mahama agizwe n’abantu bose hamwe 50 bagaragarije imiryango mpuzamahanga na leta y’u Rwanda ko babangamiwe n’iki kibazo.

Uretse aba, uyu muryango uvuga ko hari Abarundi 30 bahoze baba mu nkambi ya Mahama nk’impunzi bafatiwe muri RDC batanga amakuru kuri ibi bikorwa byo gutwarwa mu mitwe y’abarwanyi bikorerwa mu nkambi ya Mahama.

Iyi raporo ivuga ko hari bamwe mu mpunzi mu nkambi ya Mahama basanzwe bakoresha amakarita atari ayabo, babazwa aho ba nyirayo bagiye bakavuga ko batwawe mu myitozo ya gisirikare.

Raporo y’uyu muryango ivuga ko inshuro zose abagiye gutwarwa, babanza gukoreshwa igisa n’inama zo mu bihe bya nimugoroba abakozi bose batari Abarundi cyangwa Abanyarwanda bagiye.

Impunzi zabwiye abakozi ba Refugees international ko inama zibera mu mudugudu wa Munini uturanye n’iyi nkambi ya Mahama kandi zikorwa n’abo mu nzego z’igipolisi cy’u Rwanda bahari. Abakoresha izi nama ngo bababwira ko bagiye kurwana ku ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Refugees international ivuga ko babwiwe na zimwe mu mpunzi ko batwarwa mu modoka z’igisirikare cy’u Rwanda kandi nabwo polisi y’u Rwanda iba ihari. Abatemeye gutwarwa ngo baterwa ubwoba bakanibasirwa n’abantu batazwi.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ,Umuvugizi wayo ACP Celestin Twahirwa, yabwiye IGIHE ko mu nkambi Polisi ihari ngo irinde umutekano kandi nta kirawuhungabanya.

Yagize ati “Hariya mu nkambi duhari ngo turinde umutekano w’inkambi kandi nta gihungabanya umutekano gihari, nta na raporo y’ibikorwa nk’ibyo turabona,sinzi aho babikuye.”

Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira Ibiza ,Mukantabana Seraphine ,yabwiye Reuters ko iyi raporo nta bimenyetso igaragaza by’impunzi zajyanwe gutozwa igisirikare bityo abayitangaje hari ikindi bagamije.

Yagize ati “Ni raporo igenda igaruka uyu munsi igahitishwa n’umuntu umwe ejo undi. Hari abantu bafite ikindi kintu bagamije kuko nta bimenyetso birimo bigaragara. Iyo raporo sinzi niba harimo amazina y’impunzi zigaragara ko zajyanwe mu mitwe y’abarwanyi, ku buryo twagenzura niba izo mpunzi twari tuzifite.”

Ashimangira ko inyandiko zose zivuga kuri icyo kibazo nta bimenyetso bigaragara birimo uretse kuvuga ngo ‘impunzi zambwiye... ,zavuze ko zifite ibibazo’.

Mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 73 ,zahunze mu bihe bitandukanye kuva muri Mata uyu mwaka.

Minisitiri Mukantabana avuga ko abatangaje iyi raporo hari ikindi bagamije
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages