00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamenewe amabanga ya politiki y’Isi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 October 2014 saa 08:08
Yasuwe :

Muri iyi myaka ibiri U Rwanda rumaze mu Kanama k’ Umutekano ka Loni, ruratangaza ko rwahamenyeye uko Isi ikora cyane cyane mu bijyanye no kwiga uko hacungwa umutekano, nka kimwe mu bibazo bikomereye Isi muri iki gihe.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gihe rumaze muri Loni, u Rwanda rwamenye imikorere na politiki y’ibihugu bikomeye ku Isi.
“Cyabaye igihe cyiza kuri twebwe nk’igihugu ndetse nk’umugabane wa (…)

Muri iyi myaka ibiri U Rwanda rumaze mu Kanama k’ Umutekano ka Loni, ruratangaza ko rwahamenyeye uko Isi ikora cyane cyane mu bijyanye no kwiga uko hacungwa umutekano, nka kimwe mu bibazo bikomereye Isi muri iki gihe.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gihe rumaze muri Loni, u Rwanda rwamenye imikorere na politiki y’ibihugu bikomeye ku Isi.

“Cyabaye igihe cyiza kuri twebwe nk’igihugu ndetse nk’umugabane wa Afurika kurushaho kumva uko Isi ikora kuko hariya niho haganirirwa ibintu byinshi. Niho umuntu abonera uko ibihugu bikomeye bikorana n’ibindi bihugu ku Isi.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo rwuzuze izi nshingano zikomeye rwari rwahawe, kandi Isi yose irusheho kuruha icyizere.

“Muzi ko twari twarongeyemo n’abakozi muri Ambasade yacu kugira ngo tubashe kuzuza inshingano zacu.”

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Mu bushobozi bwacu twatanze n’umusanzu nk’igihugu mu gukemura ibibazo by’Afurika ariko murabona ko hakirimo ibibazo byinshi. Si muri Afurika gusa, hirya no hino ku Isi haracyarimo ibibazo. Twaganiriye ku kibazo cy’iterabwoba cya IS, twaganiriye ibibazo bya Repubulika ya Centrafrika, icya Sudani y’Epfo n’icya Mali.”

Mushikiwabo yavuze ko muri iki gihe rugiye gusimburwa na Angola, u Rwanda ruravuga ko rutazatezuka ku gutanga umusanzu warwo mu Kanama k’Umutekano, mu ikemurwa ry’ibibazo byugarije Isi.

Yagize ati “Twishimiye kuzasimburwa n’igihugu cy’inshuti cya Angola kandi tuzakomeza gutanga umusanzu ku bindi bihugu bya Afurika.”

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Gasana Eugene, rwongeye gutorerwa gusubira mu Kanama k’Umutekano muri 2013, iyi manda izarangira kuwa 31 Ukuboza 2014.

U Rwanda rwinjiye muri Loni ku ya 18 Nzeri 1962, rujya mu Kanama k’Umutekano bwa mbere hagati y’1994 na 1995. Aka kanama kagizwe n’ibihugu bitanu bihoraho ari byo; u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya, n’ibindi 10 bitagahoramo bitorwa buri myaka ibiri.

Ibi bihugu bizaba mu Kanama k’Umutekano ka Loni kuva ku ya 1 Mutarama 2015 kugera ku ya 31 Ukuboza 2016 ni Angola, Argentina, Australia, Luxembourg na Koreya y’Epfo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages