Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani n’u Butaliyani byavuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu , hakiri byinshi bikeneye gukorwa mu kuburengera no ku buteza imbere.
Ibi byavuzwe ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yari amaze kugeza raporo ku kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, aho u Rwanda rwakorerwaga isuzuma ry’aho rugeze rwubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Mu Mwaka wa 2011 nibwo u Rwanda rwasuzumwe, maze ruhabwa ibyifuzo-nama (recommandations) rusabwa kubishyira mu bikorwa, ndetse ruhabwa imyaka ine.
Minisitiri Busingye asobanura uko u Rwanda rwabikoze yavuze ko mu myanzuro 67 rwari rwahawe mu mwaka wa 2011, 63 yashyizwe mu bikorwa .
Minisitiri Busingye yagaragaje ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima, ubutabera, guteza imbere abagore n’abana, abafite ubumuga bunyuranye, n’uburezi, itegeko rigenga itangazamakuru, no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.
Ariko ibi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, yifashishije raporo zinyuranye zivuga ku burenganzira bwa muntu, bigaragaza ko bimwe mu byo u Rwanda rugomba gushyiramo imbaraga ari uguteza imbere uburenganzira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ikijyanye n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko; ishimutwa n’ibikorwa by’iyica rubozo bivugwa ko bikorerwa muri amwe mu magereza yo mu Rwanda.
Minisitiri Busingye yavuze ko ibibazo bavuga ntabihari, kandi ko ibyo Leta ikora mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu itabikorera gushimwa n’amahanga cyangwa ngo ibone amanota meza igihe ikorerwa isuzuma, ko ahubwo ibikorera guteza imbere uburenganzira bw’abanyarwanda.
Yagize ati "iyo twubahiriza inama tuba twagiriwe, ntitubikora kuko hari abatugenzura, cyangwa abaduha amanota, ahubwo ni ukugira ngo dukore neza ibibereye abaturage b’u Rwanda.[…]”
Ikibazo cy’ubutabera bw’u Rwanda cyagarutsweho cyane muri iyi nama, aho bavugaga ko ubutabera butigenga.
Minisitiri Busingye yasobanuye ko kuba hari ibihugu bihitamo kohereza abanyarwanda bakoze ibyaha birimo n’ibya Jenoside ngo baburanishirizwe mu Rwanda, ari uko biba byasanze bazahabonera ubutabera busesuye.
Ati”mbere y’imyaka 21 ishize nta butabera bwari buhari, ariko ubu hari ubutabera bwizerwa na ICTR, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubuholandi n’ibindi bihugu, kandi byohereje abantu kuburanishirizwa mu Rwanda byarebye ko ubutabera bwacu ari nta makemwa”
Akomeza avuga ko uru rwego rwigenga, ndetse ko ntawe ruha raporo mu mikorere yarwo ya buri munsi.
Yanabagaragarije ko u Rwanda rushyigikiye ubutabera mpuzamahanga aho buva bukagera, ariko ko bigoranye gutanga ibisobanuro ku mpamvu rutarasinya amasezerano yashyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.
Benshi mu bagize icyo bavuga kuri raporo yamuritswe na Minisitiri Busingye, basabye u Rwanda gusinya amasezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru no koroshya imikorere y’amashyaka ya politiki.
Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, yasobanuye ko urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rwazamuye imikorere y’itangazamakuru mu nzego zose.
Yongeyeho ko amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda yemewe ari 11, kandi ko ubu nta tegeko ririmo ryo kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki, bitandukanye n’uko byahoze.
Ikindi ibihugu byari muri iyo nama byashimiye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu ku isi bifite umubare munini w’abagore mu nzego z’ubuyobozi, ndetse ruri mu bya mbare bifite umubare muni w’abana bageze ku myaka yo kwiga baba bari mu mashuri.



















TANGA IGITEKEREZO