Mu mwaka wa 2009, Abanya Sierra Leone umunani: Issa Sesay, Morris Kallon, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa na Moinina Fofana, boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije yabwiye RBA ko Moinina yafunguwe nyuma yo kugaragaza imyitwarire myiza, anamaze igihe giteganywa na Sierra Leone kimwemerera kurekurwa.
Yagize ati ”Yabonye igihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’iwabo. Yageze kuri 2/3 by’igihano, iwabo aba yemerewe gusaba gufungurwa by’agateganyo, igihe cyarageze arabyandika, Urukiko rw’Ikirenga ruza kumwemerera, ruza kudusaba ngo tubafashe kureba ko yitwaye neza.”
Moinina yatawe muri yombi kuwa 29 Gicurasi 2003, baza guhamwa n’ibyaha by’intambara muri Sierra Leone; ku wa 2 Kanama 2007 ahamwa n’ibyaha birimo iby’ubwicanyi, akatirwa igifungo cy’imyaka itanadatu. Mu bujurire, ku wa 28 Gicurasi 2008 akatirwa imyaka 15.
Moinina Fofana yari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe CDF (Civil Defence Forces (CDF) muri Sierra Leone. Uyu mutwe witwaje intwaro wari wegamiye Leta, ugira uruhare mu kurwanya iyitwaga RUF na AFRC mu ntambara yabaye hagati ya 1991-2002.
Uyu munyamahanga wari ufungiye mu Rwanda yasohotse gereza yemeza ko yafunzwe neza hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.
Mu bihe bishize, RCS yatangazaga ko abagororwa baturutse mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gusurwa n’abavandimwe kenshi, kwemererwa gukoresha telefoni, bakanagenerwa amafunguro yihariye ugereranyije n’ahabwa abandi.
Aba Banya-Sierra Leone bafungiye muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga yubatse mu Karere ka Nyanza.



















TANGA IGITEKEREZO