00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabwe guhagurukira ukwicuruza kw’Abanyarwandakazi kwafashe intera

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 7 March 2016 saa 07:50
Yasuwe :

Abagenda hirya no hino ku Isi bavuga ko hari aho basanga Abanyarwandakazi bakora uburaya, byiyongera ku bakobwa batwarwa mu buryo budasanzwe bagashorwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Umunyarwandakazi yahawe agaciro, ishema rye n’ubutwari bye utibagiwe n’ubwiza bwe karemano bizwi birya no hino ku Isi.

Icyakora bamwe mu bagenda amahanga kuri ubu barasaba leta kwita ku kibazo cy’Abanyarwanda b’abahungu n’abakobwa bahura nabo mu bikorwa bidahesha u Rwanda agaciro.

Bamwe bavuga ko bagiye bahura n’Abanyarwandakazi muri Israel bicuruza, bakavuga ko bidakwiriye Abanyarwandakazi, nubwo batabashije kumenya niba abicuruza barajyanywe muri ubwo bucuruzi cyangwa barijyanye, gusa ngo bumvise bavuga Ikinyarwanda cy’Abanyarwanda.

Uwitwa Dalia we wahamagaye (akoresheje telefoni) kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo ku wa 7 Werurwe 2016, avuga ko akomoka mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango. Yagaragaje ko hari ubucuruzi bwihishe busigaye bukorerwa n’Abanyarwandakazi.

Yavuze ko ubwo aheruka muri Kenya yahasanze Abanyarwandakazi bicuruza bashobora kuba barashowe muri ubwo bucuruzi, ndetse n’abahungu b’Abanyarwanda ngo usanga bahari nta mirimo bakora.

Abenshi ngo bahamagarwa n’abantu bavuga Ikinyarwanda bagera muri ayo mahanga ntibongere kubabona. Ikibabaje ngo nuko usanga bavuga ururimi rumwe , bikabagora ko bumvikana n’abandi.

Umukozi mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu IP Umulisa Viviane, yavuze ko ikibazo cyagaragajwe na Dalia, bazagikurikirana.

Yavuze ko abantu 150 bamaze gufatwa no kugarurwa bavanywe mu bikorwa byo kubacuruza. Bamwe muri bo barimo n’abanyamahanga bafatirwa mu Rwanda.

Abagera kuri 90 % muri abo bafashwe ni abakobwa kandi 82 % bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 kugera kuri 35 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2009, Polisi y’u Rwanda yafatiye abantu 51 bo mu gihugu cya Bangladesh i Kigali berekeza mu gihugu cya Mozambique.

Hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 kandi hafashwe abakobwa 10 bakuwe mu gihugu cya Uganda bagarurwa mu Rwanda.

Muri Nzeli, ishami rya Polisi mpuzamahanga (Interpol Kigali) ryafashe umukobwa wo mu gihugu cya Uganda ku kibuga cy’indege cya Kigali yerekeza Dubai.

Na none kandi mu mpera z’uko kwezi abanyarwandakazi babiri bafatiwe muri Hoteli Nyabugogo bafite abakobwa batatu bari bagiye kujyana i Nairobi, Kenya.

Abenshi muri abo bose bakaba bajyanwa mu bihugu bya Aziya nka Malaysia, u Bushinwa mu bihugu by’Abarabu ndetse no mu bihugu bya Afurika nko muri Afurika y’Epfo n’ahandi.

Abashorwa mu bikorwa by’ubucuruzi babeshywa ko bajyanywe kwiga mu mashuri meza, cyangwa bagiye guhabwa imirimo myiza n’ibindi, ariko ngo bakoreshwa imirimo itandukanye irimo ivunanye, ubusambanyi ndetse hakaba n’abavanwamo imyanya mizima bafite igabahwa abarwayi.

Polisi y'u Rwanda imaze kugaruza Abakobwa benshi b'Abanyarwandakazi bari baragiye kwicuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages