Ni mu gikorwa cy’igenzura ngarukagihe; Universal Periodic Review rikorerwa ibihugu byose bigihe umuryango w’abibumbye, hagamijwe kureba uko byubahiriza uburenganzira bwa muntu. U Rwanda rwagenzuwe ubwa mbere mu mwaka wa 2011 maze ruhabwa imyanzuro rugomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine.
Nyuma yo kumurika uko rwashyize mu bikorwa iyo myanzuro rwahawe muri 2011, rwahawe imyanzuro 50, harimo gushyiraho ikigo gifasha abakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, n’abagizweho ingaruka n’ubucuruzwi bw’abantu.
Gushyiraho uburyo buhamye bwo gukora iperereza ku iyicarubozo rikorerwa abantu bafungiye mu magereza no mu bigo ngororamuco.
Gushyiraho politiki isobanutse yo gukumira icuruzwa ry’abantu, no gukumira ko abana binjira mu bikorwa by’uburaya.
Kwemeza amasezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC
(ubusanzwe u Rwanda ni kimwe mu bihugu 43 bitemeye ndetse bitanasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko)
Guharanira ko nta muntu numwe ufungirwa ahantu hatazwi
No koroshya uburyo bwo kwandika no gutanga ibyangombwa ku miryango itegamiye kuri Leta (NGO)
Ubwo rwagenzurwaga bwa mbere mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwahawe imyanzuro 68 rwemera gushyira mu bikorwa 67 gusa.
Muri iyo 67 rwiyemeje gushyira mu bikorwa ,mu gihe cy’imyaka ine, rwashyizemo 63.



















TANGA IGITEKEREZO