00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabye Kenya gufata no kohereza abakekwaho Jenoside bihisheyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2017 saa 07:21
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye leta ya Kenya gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda bakoze ibyaha birimo n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi, bafatwa bakorehezwa gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ibi Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana yabisabye mugenzi we wa Kenya ku wa Kane mu nama yabahuje yateguwe n’Ubuyobozi bw’Ubushinjacyaha muri Kenya, mu ishuri ry’imiyoborere iriherereye i Nairobi.

Iyi nama yahuje abashinjacyaha bo mu Rwanda, Kenya, Uganda n’izindi nzego haganirwa uko ubutabera mu bijyanye n’amatora bwarushaho gushing imizi.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

Muri Kenya habarurwa abanyarwanda bagera kuri 27 bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, Mutangana akaba yarabwiye The New Times ko u Rwanda rwohereje ubusabe muri iki gihugu bwo kubohereza gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Mutangana yatangaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri gukora ibishoboka ku buryo buri wese ukekwaho ibyaha bya Jenoside afatwa akabiryozwa.

Yagize ati “Nasabye inzego bireba muri Kenya guha agaciro ubusabe bwo kohereza mu gihugu cyabo abanyarwanda bakurikiranyweho ibyaha mpuzamahanga cyane cyane Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.”

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwatanze impapuro zo gufata abanyarwanda bagera kuri 27 bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakaba bihishe muri Kenya.

Mutangana yasabye abitabiriye iyi nama ubufatanye mu bijyanye no gukurikirana abanyabyaha binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye.

Ubu bufatanye ngo ntibuzagarukira ku gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside gusa ahubwo buzafasha no guhangana n’udutsiko tw’abanyabyaha dukomeje kwiyongera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba dukora ibyaba by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana, yasabye ko Kenya ifata iaknohereza abanyarwanda kakekwaho Jenoside bari ku butaka bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages