00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasangije Nigeria ku rugendo rwo kurwanya ruswa no guhangana n’ingaruka za Jenoside

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 5 July 2018 saa 08:23
Yasuwe :

Intumwa z’Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’umutekano muri Nigeria zagiriye urugendoshuri mu Rwanda, zigaragaza ko hari byinshi barwigiraho bitewe n’amateka yarwo arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rwabaye ku wa 3 Nyakanga 2018, ubwo intumwa zigera kuri 18 zasuraga Minisiteri y’Ubutabera, ziri mu byiciro bitandukanye nk’abahagarariye inzego z’iperereza, Ingabo na Polisi.

Uru rugendo rwari rugamije kuvoma ubumenyi ku buryo u Rwanda rwarwanyijemo ruswa n’uburyo rwifashishije Inkiko Gacaca kugira ngo rubashe kuva mu bibazo byakurikiye Jenoside, kandi abayikoze bakagezwa imbere y’ubutabera mu gihe gito.

Dr Muhammad-Wali Abdulwahab, wari uhagarariye intumwa z’ikigo ISS (Insititute of Security Studies) cyo muri Nigeria, yatangaje ko bahisemo kuza gusura u Rwanda kuko ari igihugu gifite amateka yihariye kandi yakwigisha benshi, gusa ngo hari n’abandi bagiye mu bindi bihugu.

Yagize ati” U Rwanda ni igihugu gifite amateka n’umuco byihariye, bikaba bijya gusa n’ibyo muri Nigeria. Ikigo cyahisemo ko intumwa zacyo zizaza gukorera ingendoshuri mu bihugu bitandukanye hagamijwe kureba uko bakora. Ikindi byari ugufasha izi ntumwa z’iki kigo kureba hanze, barebe ibyo bakora, imbogamizi bahura nazo ndetse n’ingamba bafata mu guhangana n’izo mbogamizi.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye, yashimiye izi ntumwa, atangaza ko u Rwanda rufite ibintu byinshi abantu barwigiraho, cyane ibihe rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “U Rwanda rusurwa ku mpamvu nyinshi, ariko aba baje kudusura ku mpamvu ebyiri. Icyabazanye hano muri Minisiteri y’Ubutabera bagira ngo tubaganirire inzira y’ubutabera twanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.”

“Baje ngo tubere Gacaca yavutse ite, yakoze ite, yageze kuki, kugeza magingo aya ifite uruhe ruhare mu buryo Abanyarwanda babayeho uyu munsi... Icya kabiri baje kutubaza uburyo dukoramo kugira ngo duhangane n’ikibazo cya ruswa. Ruswa murabizi ni ikibazo ku Isi hose, bashatse ko tubasobanurira inzira twanyuzemo tugera ku mwanya wa 48 mu bihugu 180.”

Raporo iheruka y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, yo mu 2017, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu birangwamo ruswa nke muri Afurika, n’uwa 48 ku Isi.

Minisitiri Busingye yavuze ko bagaragarije izi ntumwa inzira u Rwanda rwanyuzemo zirimo gushyiraho inzego zihariye zirwanya ruswa no gufata ingamba mu guhana abagaragayeho ruswa kandi ubuyobozi bugahora buri maso butavuga ko ikibazo cya ruswa cyaracyemutse.

Muri uru rugendo intumwa ziturutse mu kigo gitanga amasomo ku bijyanye n’umutekano, zaneretswe urugendo Abanyarwanda bakoze bifashishije inkiko Gacaca mu guca imanza miliyoni 1.9 z’abakoze Jenoside kandi mu gihe gito.

Minisitiri Busingye mu kiganiro n'itsinda ryaturutse muri Nigeria
Minisitiri Busingye na Dr Muhammad-Wali Abdulwahab wari uyoboye intumwa zaturutse muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages