00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasezeye isakazamashusho rya "analogue", ingo 7% gusa ni zo zitunze televiziyo

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 31 July 2014 saa 09:00
Yasuwe :

U Rwanda rwahagaritse burundu uburyo bwo gusakaza amashusho n’amajwi bwa “analogue“ uyu munsi kuwa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2014 mu gihugu cyose hatangizwa uburyo bushya bugezweho bwa “digital”.
Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyatangaje ko ubu buryo bwa analogue bukuweho mu gihe mu Rwanda, ingo zigera kuri 7% ari zo zitunze televiziyo; kuri ubu abagera kuri 73% muri izo ngo nibo bari gukoresha ubu buryo bushya bwa “digital”. Mu mpera za 2013 ingo z’Abanyarwanda zari zitunze (…)

U Rwanda rwahagaritse burundu uburyo bwo gusakaza amashusho n’amajwi bwa “analogue“ uyu munsi kuwa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2014 mu gihugu cyose hatangizwa uburyo bushya bugezweho bwa “digital”.

Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyatangaje ko ubu buryo bwa analogue bukuweho mu gihe mu Rwanda, ingo zigera kuri 7% ari zo zitunze televiziyo; kuri ubu abagera kuri 73% muri izo ngo nibo bari gukoresha ubu buryo bushya bwa “digital”. Mu mpera za 2013 ingo z’Abanyarwanda zari zitunze televiziyo ni 192,800 muri zo 141 260 zimaze kumenyera gukoresha televiziyo ku buryo bwa “digital”.

U Rwanda ni urwa kabiri mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze gusezerera ubu buryo nyuma ya Tanzania yabikoze mu mwaka ushize.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yemeza ko gushyira mu bikorwa gahunda ya “digital” bizihutisha u Rwanda mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati "Mbere tugikoresha uburyo bwa analogue mu Rwanda, hari televiziyo imwe rukumbi nayo igaragaza amashusho atari meza ariko ubu buri Munyarwanda ureba televiziyo azajya ashobora guhitamo hagati y’imiyoboro itandukanye ahitemo umunogeye.”

Philbert avuga ko nubwo gahunda ya digital itangijwe ku mugaragaro, gukangurira Abanyarwanda kuyikoresha byo bigikomeje mu turere dutandukanye tw’igihugu hakoreshejwe gahunda ya Tunga TV.

Igitekerezo cyo gusezerera analogue cyatangiye muri 2008. Mu 2012 ibigo byigenga bine byatangiye kugurisha dekoderi (decoder zisakaza amashusho ku buryo bugezweho bwa digital.

Ibigo byigenga byemerewe kugurisha decoder ni SORIM, Tele 10, Transafrica na Star Africa Media.

Guhera uyu munsi kuwa Kane tariki ya 31 Mutarama 2014 hatangiye guhagarikwa imiyoboro ya analogue muri Kigali, ibi byakomereje gahoro gahoro mu ntara zose z’igihugu bikozwe mu byiciro.

Kuwa 31 Werurwe uburyo bwa “analogue” bwahagaritswe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba no mu Burengerazuba bw’igihugu, naho kuwa 31 Gicurasi, ubu buryo buhagarikwa mu Majyaruguru y’ Uburasirazuba no mu Majyepfo y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga uburyo bwa analogue bwahagaritswe mu ntara zari zisigaye mu gihugu, maze igihugu gitangira ku mugaragaro gusakaza amashusho ku buryo bushya kandi bugezweho bwa Digital. Uburyo bwa analogue bufatwa nk’ubushaje kandi butajyanye n’iterambere Isi igezeho.

Umuryango mpuzamamahanga w’ikoranabuhanga n’itumanaho ITU urateganya gusezerera ubu buryo bw’isakazamashusho ku Isi yose bitarenze kuwa 17 Kamena 2015.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage barinubira ko kugura dekoderi za digital bigihenze. Barinubira kandi ko amafaranga batanga bagura imirongo ya televiziyo ari menshi.

Ibi ariko RURA ivuga ko biterwa n’amahitamo y’umuntu ku giti cye. Jean Baptiste Mutabazi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RURA avuga ko hari zimwe muri dekoderi zemewe na leta kandi zifite imirongo ya televiziyo umunani y’Ubuntu. Ibyo ni nka SORIM ifite imirongo y’amakuru n’indi y’imyidagaduro igera ku munani kandi irebwa ku buntu.

Gushyira mu bikorwa iyi gahunda y‘isakazamashusho rya digital biracyahura n’imbogamizi zikomeye dore ko nubwo umuyoboro wayo uboneka kuri 95% y’ubuso bw’igihugu, hakiri henshi amashusho atagaragara neza.

Gusa RURA ivuga ko hazagenda hashyirwaho iminara mito mito ku misozi hirya no hino mu gihugu kandi ibigo bitanga ifatabuguzi rya televiziyo bikongera ireme ry’uburyo amashusho agaragara.

Iminara yakoreshaga uburyo bwa analogue ndetse n’ikoranabuhanga rya analogue muri rusange bigiye kujya bikoreshwa mu itumanaho rya telefoni zigendanwa no ku muyoboro wa interineti wa 4G.

Hejuru ku ifoto: Minisitiri Nsengimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages