00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimiwe gahunda ya mudasobwa ku mwana

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 10 May 2015 saa 08:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umushinga wa Mudasobwa ku mwana(OLPC) ku Isi yashimye Leta y’u Rwanda kugeza mudasobwa nyinshi ku banyeshuri nabo bakazikoresha mu bikorwa bitanga icyerekezo cy’ejo hazaza.

Visi perezida wa gahunda ya mudasobwa ku mwana ku Isi, Mariana Ludmila Cortes , yavuze ko yatunguwe n’urwego abana bagezeho mu Rwanda ku bijyanye no gukoresha porogaramu za mudasobwa bahawe.

Yabitangaje kuwa 9 Gicurasi 2015, ubwo abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda barimo kurushanwa berekana uburyo bazi gukoresha porogaramu ziri muri mudasobwa bahawe muri porogaramu ya ‘Mudasobwa ku mwana’ bibanze ku yitwa Scratch.

Cortes yavuze ko urwego abanyeshuri bo mu Rwanda bagezeho mu gukoresha mudasobwa rushimishije.

Yagize ati “ Umushinga(OLPC) utunguwe n’urwego abanyeshuri bo mu Rwanda bagezeho. Ndashima REB n’ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo guha buri munyeshuri uburezi bukwiye bujyana n’ibishya ndetse butanaheza.”

Yavuze ko kwifashisha mudasobwa bibategura kugera ku cyerekezo cy’igihugu cy’ubumenyi bushingiye ku bukungu.

Uhagarariye gahunda ya Mudasobwa ku mwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), Eric Kimenyi, yavuze Porogaramu yitwa Scratch ifasha gutekereza mu buryo bugezweho , umwana akareba ubundi buryo yakemura ibibazo ayifashishije.

Yagize ati “ Ifasha abana kubona ubundi buryo batekerezamo ibintu, bakaba bashobora kuzavamo n’abavumbuzi.”

Izere Ange Vanessa w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa 6 ku kigo cya Remera Catholique umwe muri yavuze ko imufasha kumenya uko ashyira mu bikorwa ibyo yatekereje.

Yagize ati “ Nk’ubu nakoze umuntu ubyina, byamfasha nko gukora dessin animé.”
Guhera mu mwaka wa 2009, Guverinoma y’u Rwanda yatanze mudasobwa zisaga ibihumbi 209 mu bigo by’amashuri 448 mu gihugu.

Aya marushanwa azakomeza hirya no hino mu ntara nyuma azabe ku rwego rw’igihugu.

Abanyeshuri baturutse mu bigo 6 by’amashuri abanza guhera mu mwaka wa 4 kugera mu wa 6 nibo bitabiriye ayo marushanwa baserukiye ibigo byabo.

Barushanwaga kuri porogaramu ya Scratch mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayo uba tariki ya 9 Gicurasi buri mwaka.

[email protected]

twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages