00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimiwe uruhare rudasanzwe mu gutabara muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 29 May 2015 saa 11:29
Yasuwe :

Hilde Johnson wahoze ari intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo yaratiye amahanga ubwitange bw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda abasivili muri iki gihugu.

Ari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yigira hamwe uko hanozwa kurinda abasivili, Hilde Johnson yerekanye imbogamizi zikomeye abajya mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi bahura nazo.

Mu kiganiro cyavugaga ku isesengura ry’ibisubizo ku bijyanye no kurinda abasivili, Johnson yagaragaje imbogamizi zigaragaramo.

Yavuze ko hari igihe hatangwa imodoka zitajyanye n’ahantu, ibikoresho bitagezweho, n’amakuru nyayo usanga atajyanye n’igihe kandi uko abasivili batewe bagombye gutabarwa hifashishijwe ibyo bikoresho.

Yasabye ko igihugu na Perezida wacyo bajya bafasha ingabo zigiye muri ubu butumwa , hakarebwa uko zateguwe, ibikoresho zahawe n’ibindi.

Yagarutse ku buryo kurinda abasivili byagombye kunozwa, avuga uburyo babafasha kwimuka ahari umutekano muke, asaba ko byagakwiye kwitabwaho n’ibihugu bijya muri ubu butumwa n’ibibitera inkunga.

Yashimye ingabo z’u Rwanda uburyo zabashije gutabara abasivili muri Sudani y’Epfo aho yakoreraga akazi ke ka buri munsi mu butumwa bwa Loni.

Yagize ati “ Ndashimira ingabo z’u Rwanda, mu bikorwa byazo bidasanzwe zakoze byo kurinda mu buryo budasanzwe abasivili muri Sudani.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages