Kuwa 7 Mata 2017, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex W. Tillerson, Amerika yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abagabo, abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Twunamiye abagizweho ingaruka, n’imiryango yabo ihora iteka ibibuka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwivana mu bihe bikomeye by’amateka, gukurikirana abagize uruhare muri ibyo baha ndengakamere no gukomeza umusingi w’igihugu ngo bitazasubira ukundi.”



















TANGA IGITEKEREZO