00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyikirije Kenya imodoka 2 Abanyekongo bibyeyo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 5 February 2015 saa 12:31
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uhagarariye Polisi ya Kenya imodoka ya Fuso na Jeep ya NISSAN zibwe n’Abanyekongo muri Kenya.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, izi modoka ni ACP Tony Kuramba uhagarariye Interpol mu Rwanda wazishyikirijwe Polisi ya Kenya.
Mu mpera z’Ukwezi gushize ubwo izi modoka zerekwaga itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yatangaje ko zafashwe bitewe n’imikoranirane za Polisi mpuzamahanga, kandi Polisi (…)

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uhagarariye Polisi ya Kenya imodoka ya Fuso na Jeep ya NISSAN zibwe n’Abanyekongo muri Kenya.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri Twitter, izi modoka ni ACP Tony Kuramba uhagarariye Interpol mu Rwanda wazishyikirijwe Polisi ya Kenya.

Mu mpera z’Ukwezi gushize ubwo izi modoka zerekwaga itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yatangaje ko zafashwe bitewe n’imikoranirane za Polisi mpuzamahanga, kandi Polisi ya Kenya ikaba yarahise itanga amakuru zikibwa.

Polisi yatangaje ko iyi kamyo yibwe n’umushoferi w’Umunyekongo muri Kenya ku wa 20 Mutarama 2015, ifatwa ari kugerageza kuyambutsa ku mupaka wa Bukavu, ifatanwa n’umushoferi wayo.
Nyuma y’aho, undi munyekongo yibye muri Kenya imodoka ya Jeep NISSAN, ayijyana i Goma, ayigarukanye i Rubavu mu Rwanda, Polisi ihita iyifata.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hamwe n’imikoranire na Polisi zo mu bihugu byo mu karere, nta munyabyaha wahidegembya.

Izi modoka zimaze gufatwa zaparitswe ku Cyicaro cya Polisi i Kigali kugeza zisubijwe.

Inkuru bifitanye isano: Imodoka 2 zibwe n’abanyekongo muri Kenya zafatiwe mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages