Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko iyo modoka yafashwe nyuma y’uko uwayiguze n’uwayibye akoze impanuka ikangirika agafatirwa mu karere ka Rusizi agiye kuyikoreshereza i Bujumbura mu Burundi.
Yavuze ko iyo modoka iy’umupasiteri wo muri Kenya washakaga kuyigurisha ariko ikibwa n’undi munyakenya nawe wayigurishiije ku munyekongo witwa Zagabe Cikangafu Janvier wayifatanwe.
Cikangafu afungiwe mu Karere ka Rusizi nyuma kuko ubwo yafatwaga yashatse guha polisi ruswa y’amadolari 700.
Umwe mu bapolisi bo muri Kenya bashyikirijwe iyo modoka, Chris Mbwaga, yashimye imikorere ya polisi y’u Rwanda.
Yagize ati “ Twaje aha kwakira imodoka yibwe mu Gushyingo mu 2014, mbere tuza mu Rwanda twahise tujya i Bukavu kuyishakisha ariko kubera imibanire mibi iri hagati ya Congo ,n’u Rwanda na Kenya abanyekongo ntibadufashije na gato kugira ngo tuyibone ku buryo byadusabye gusubirayo, nibwo twasabye polisi y’u Rwanda ko iyi modoka niramuka igeze aha bazayifata none twaje kuyifata”.
CSP Twahirwa yavuze ko Polisi itazihanganira ko u Rwanda ruba inzira y’ibyibano.
Yagize ati “ Nk’uko byamaze kugaragara, abajura bashaka gukoresha igihugu cyacu nk’inzira bambukirizamo ibyibano ariko ntituzabyemera kuko ntabwo haba indiri cyangwa se inzira y’abajura”.
Yashimangiye ko polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zishingiye ku mikoranire n’izo mu bindi bihugu, ndetse na polisi mpuzamahanga Interpol kandi ko ziri gutanga umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO