Ndisabiye aje akurikira abandi babiri bari mu gatsiko kamwe na we, Bafashwe na polisi y’u Rwanda ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize, abo bakaba ari Izabayo Sostène na Rukundo Eric, bafatanywe ibiro 7,4 bya cocaine, bifite agaciro k’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’iBurayi (Euro) ibihumbi 296,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 254.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa, yavuze ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, ubwo Polisi y’u Rwanda yamenyaga amakuru ko hari abanyarwanda bacuruza ibiyobyabwenge, bavaga muri Brazil bashaka guca mu Rwanda, bagakomereza mu bihugu by’i Burayi gucururizayo kokayine, yahise ibata muri yombi bakigera i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko kubera amayeri abagize ako gatsiko bari bafite yo kugenda mu bihe bitandukanye ndetse no guhererekanya amakuru, Ndisabiye Janvier yamenye ko bagenzi be bafatiwe mu Rwanda, bityo ahindura urugendo rwe aho gukomeza aza mu Rwanda asigara muri Kenya.
Cyakora umugambi we ntiwamuhiriye kuko kubera ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ndetse n’umuryango uhuza Polisi zo ku isi (Interpol), yahise afatirwa muri icyo gihugu.
CSP Twahirwa akaba yavuze ko kuba yagejejwe i Kigali kuwa 22 Gicurasi hari ibyo amategeko ateganya byari bigitunganywa.
Ubusanzwe mu Rwanda habonekaga ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe.
Akomeza atangaza ko ibiyobyabwenge nka kokayine ndetse n’ikindi cyitwa Heroyine bidakunze kugaragara kuko na bariya bafashwe, ari inzira bashakaga yo kubinyuzamo berekeza ku yindi migabane baciye mu Rwanda.
Ndisabiye Janvier yafashwe anakoresha inzandiko z’inzira (passports) ebyiri, iy’u Rwanda ndetse n’iy’u Bubiligi ku buryo muri ubwo bucuruzi bwabo bw’ibiyobyabwenge we na bagenzi, bagendaga bahinduranya ibyo byangombwa aho bageze bikaba ari mu rwego rwo kwiyoberanya.
Cyakora Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze ko kubera imikoranire na Polisi mpuzamahanga, ntawakoresha ubutaka bw’u Rwanda abwifashisha mu kuhanyuza cyangwa kuhacururiza ibiyobyabwenge nk’ibyo byavuzwe hejuru.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko, “umuntu wese ukora, uhindura, winjiza,ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyingingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri, iki gihano kikaba ari cyo cyahabwa Ndisabiye na bagenzi be baramutse bahamwe n’ibyaha.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO