Ishyirwa ku isoko ry’izi mpapuro mpeshwamwenda z’imyaka itatu ryatangajwe kuri uyu mbere mu nama yiga ku Ishoramari rya Afurika n’u Bwongereza.
Ni ku nshuro ya mbere Banki y’Isi igize uruhare mu gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro mu mafaranga y’u Rwanda, ibintu bigaragaza icyizere iyi banki n’abashoramari batandukanye bafitiye ifaranga ry’u Rwanda.
Ifaranga ry’u Rwanda ribaye irya karindwi mu akoreshwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rigiriwe icyizere nk’iki.
Visi Perezida wa Banki y’Isi, Jingdong Hua, yavuze ko iyo Banki yishimiye gushyigikira isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda.
Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu (BNR), John Rwangombwa, yashimiye Banki y’Isi ku ruhare yagize mu gutuma ifaranga ry’u Rwanda rigera ku isoko mpuzamahanga ry’imari n’imigabane rya Londres.
Ati “Iri soko ni inkingi ikomeye izadufasha kugera ku ntego z’igihe kirambye hamwe n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, rizadufasha kugera ku hazaza heza.”
Guverineri Rwangombwa yanashimiye umubano uri hagati ya Guverinom y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, cyane cyane ugamije guteza imbere icyazamura ubukungu bw’ibihugu byombi, cyane cyane ku bufatanye mu gutegura inama mpuzamahanga y’umuryango w’ibihugu bihuriye muri Commonwealth iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.
Kuba izi mpapuro mpeshwamwenda zashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane zifite agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, birigabanyiriza icyuho ku byo igihugu gikura mu mahanga biguzwe mu mafaranga y’ibindi bihugu n’ibyo u Rwanda rwinjiza bifite agaciro mu ifaranga ry’u Rwanda.
Aha abashoramari b’abanyamahanga nibo birengera ingaruka ivunjisha rishobora kugira ku ifaranga. Ibi kandi bituma abashoramari b’abanyamahanga biyongera ku mubare w’abasaba umwenda igihugu mu gihe ubusanzwe iba yasabwaga n’abashoramari bo mu gihugu imbere.
Impapuro z’agaciro-faranga zishyizwe ku isoko, zizafasha kugabanya ideni ry’igihe gito leta ifite, hiyongere ideni ry’igihe kirekire. Zizafasha kandi abaturage basanzwe kwizigamira kuko usanga iz’igihe gito zitwarwa n’amabanki cyane.



















TANGA IGITEKEREZO