Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse unitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency ‘RSA’), Francis Ngabo.
Uyu muhango wabereye mu nama ihuza abayobozi ba Afurika na Amerika kandi wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya Amerika gishinzwe isanzure (NASA), Bill Nelson.
‘Artemis Accords’ ni amasezerano y’imikoranire mu kubyaza umusaruro isanzure yashyizweho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020 ku bufatanye na NASA.
Amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 23 birimo u Rwanda na Nigeria nk’ibihugu byabimburiye ibindi ku Mugabane wa Afurika. Mu bindi bihugu biri muri aya masezerano harimo Australia, Bahrain, Canada, u Bufaransa, Mexique, u Butaliyani, u Buyapani, Ukraine, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano byemeranyije ubufatanye mu bushakashatsi bikora mu bijyanye n’isanzure hagamijwe kugera kuri gahunda ya Amerika yo gusubiza abantu ku Kwezi bitarenze mu 2024 binyuze muri gahunda yiswe ‘Artemis’.
Artemis ni gahunda y’Ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure igamije gusubiza umuntu ku kwezi kuva mu 1972 ubwo iki gihugu giherukayo muri gahunda cyise ‘Apollo 17’.
Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda NASA izohereza ku kwezi umugore wa mbere n’umwirabura wa mbere kuri iyi nyenyeri y’Isi. Bitandukanye no mu 1972, abazajya ku kwezi kuri iyi nshuro bazakora ubushakashatsi bwimbitse bushobora gutuma no ku mubumbe wa Mars hoherezwa umuntu wa mbere.
Ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, nibwo NASA yohereje mu isanzure icyogajuru cya mbere biteganyijwe ko kizakoreshwa muri iyi gahunda.
Mu nshingano za mbere iki cyogajuru cyahagurikiye i Florida gifite harimo kureba ko ibyuma gikozemo bishobora kwihanganira ubushyuhe bukabije buri hafi y’izuba, kuzenguruka mu kirere cy’ukwezi kugira ngo kirusheho kumenya imiterere yako no kumenya ko ikoranabuhanga mu by’itumanaho gifite rikora neza. Kugeza ubu iki cyogajuru kizwi nka 'Orion' cyamaze kugaruka ku Isi nyuma yo gusohoza inshingano zacyo.
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe ikomeje guterwa na NASA hagamijwe gusubiza abantu ku Kwezi.
Ati “Ndatangira nshimira NASA ku bwa gahunda ya Artemis One ikomeje kugenda neza bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa Bill Nelson. Kuba icyogajuru (Orion) cyaragarutse ku Isi bivuze ko turi gusatira gahunda yo gusubiza ku Kwezi abahanga mu by’isanzure, nyuma y’igice cy’ikinyejana ubwo hoherezwaga Apollo-17.”
Yakomeje avuga ko kuba harashyizweho Artemis Accords ari intambwe yatewe mu bufatanye mu by’isanzure, yemeza ko u Rwanda rwishimiye gushyira umukono kuri aya masezerano.
Ati “U Rwanda runejejwe cyane no kuba umufatanyabikorwa muri uru rugendo binyuze mu gushyira umukono ku masezerano ya Artemis Accords, ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure rimaze kuba ikintu cy’ingenzi mu gukemura ibibazo byugarije Isi nk’igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ibihe.”
Perezida Kagame yavuze ko uku gukenerwa cyane kw’ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure ariko kwatumye u Rwanda rushyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure.
Yakomeje avuga ko ubumenyi mu by’isanzure bukwiriye gukoreshwa mu buryo bubyarira abatuye Isi bose inyungu.
Nubwo iyi gahunda yo gusubiza abantu ku Kwezi izagirwamo uruhare rukomeye na NASA, iki kigo kigaragaza ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo ubu bushakashatsi buzabashe kugenda neza kandi bubyazwe umusaruro.
Aya masezerano kandi agamije gushishikariza ibihugu byayashyizeho umukono kubahiriza amabwiriza ajyanye no kubungabunga isanzure, hagamijwe kuyibyaza umusaruro ugera ku kiremwa muntu muri rusange.
Ibihugu bihuriye kuri aya masezerano kandi bishobora gukorana mu bijyanye no guhanahana ubumenyi no gusangira amakuru ajyanye n’isanzure. Igihe hari icyatandukiriye kigashaka konono amahame agenga ubushakashatsi bukorerwa mu isanzure, gishobora guhanwa ndetse kigakeburwa n’abandi banyamuryango.
Aya masezerano areba ibikorwa bizajya bikorerwa ku Kwezi, umubumbe wa Mars ndetse n’ibibuye binini byo mu isanzure bizwi nka ‘asteroid.






Ibitekerezo 0