HEC yashyizeho aya mabwiriza kugira ngo abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bafashwe kwisanga mu mibereho y’abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko aya mabwiriza aje korohereza abanyeshuri bo mu mahanga kubona ubufasha ku buryo bworoshye.
Icy’ingenzi kiri muri aya mabwiriza ni uko amashuri makuru yose asabwa kugira ibiro byihariye bifasha aba banyeshuri, bikabafasha ku bijyanye n’ubuyobozi, kubamenyereza no kubaba hafi mu masomo yabo ya buri munsi.
By’umwihariko kandi, abayobozi bagomba kumenya ko aba banyeshuri bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, icumbi, ubuvuzi n’ibindi bikoresho bitandukanye kugira ngo babashe kwiga neza nta nkomyi.
Abanyeshuri b’abanyamahanga biga mu Rwanda bavuye ku 1400 mu 2017 ubu bageze ku 9,009.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!