Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro politiki n’ingamba by’igihugu ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura byahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’amazi wizihijwe kuri uwo munsi.
Kamayirese avuga ko kugira amazi ahantu hose bidahagije, ahubwo ko buri munyarwanda akwiye kuyatunga mu rugo iwe.
Yagize ati “Iyi politiki nshya y’amazi, yashyizweho kugira ngo ijyane n’imirongo migari y’igihugu, abaturage babone amazi ku buryo burambye. Twifuza ko abaturage bakagize amazi ku buryo buhoraho ariko noneho by’umwihariko bakayagira mu rugo. Ntiturabasha guha abaturage bose amazi ariko noneho aho yageze bakayagira mu rugo.”
Uyu muyobozi avuga ko bifuza ko ibi byaba byagezweho bitarenze mu 2020 bafatanyije n’inzego zitandukanye bireba.
Yakomeje avuga Leta izakomeza gushyigikira imishinga ihari yo kugeza amazi ku baturage kandi ko bizakemura ibibazo by’abana bigora kujya kwiga n’ababyeyi bakoresha umwanya munini bajya kuvoma amazi.
Uretse kwegereza amazi abaturage mu ngo zabo, iyi politiki nshya y’amazi, isuku n’isukura inagaruka ku buryo bw’isuku irambye, aho bitegenijwe ko cyane cyane mu mijyi hazacukurwa aho kumena imyanda ndetse hagashyirwaho n’uburyo bwo gutunganya imwe muriyo ikabyazwamo ibindi bifitiye igihugu n’abagituye akamaro.
Uhagarariye ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku bana Unicef mu Rwanda, Ted Maly yashimye intambwe U Rwanda rwateye mu kumva akamaro k’amazi.
Yagize ati “Nshimishijwe n’uko u Rwanda rwamenye akamaro k’amazi, isuku n’isukura rukabiha n’agaciro. Izi politiki zitangijwe uyu munsi, ni gihamya ikomeye y’ubushake bw’igihugu ku kumenya agaciro kabyo .”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi byashyize mu cyerekezo cyabyo ibikorwa byo guteza imbere politiki z’amazi, isuku n’isukura.
Izi politiki n’ingamba nshya by’igihugu ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura byatangijwe, byemejwe n’Abadepite mu mpera za 2016, bisimbuye ibyari bisanzwe bigenderwaho kuva mu 2010.
U Rwanda rwatangiye guteza imbere ibikorwa byo kugeza amazi meza, isuku n’isukura ku baturage ahagana mu 1990. Kuri ubu 85% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza naho 83% bagerwaho n’ibikorwa by’isuku n’isukura. Intego y’igihugu igaragaza ko mu 2020, 100% by’abanyarwanda bazaba bafite amazi meza.



















TANGA IGITEKEREZO