Buhari yemeje aya masezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’ nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ashyizweho umukono n’impande zombi, mu mahango wabaye ku wa 26 Werurwe 2018.
BASA ni amasezerano asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.
Kuri uyu wa 6 Nzeri nibwo Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Nigeria, Hadi Sirika yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Muhammadu Buhari yemeje aya masezerano.
Yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko Perezida, mu izina rya Nigeria yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati ya Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Maroc n’u Rwanda.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri y’ibikorwa remezo ibinyujije kuri Twitter nayo yatangaje ibijyanye no kwemezwa kw’aya masezerano, ivuga ko azafasha mu koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu byombi.
Iti “Muri iki cyumweru, Guverinoma ya Nigeria yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati ya Nigeria n’u Rwanda. Aya masezerano agamije kwemerera ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’indege binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi”.
Ubwo aya masezerano yasinywagwa byari byitezwe ko azafasha ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere cy’u Rwanda, RwandAir, kuba indege zacyo zakoresha ibibuga by’indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.
U Rwanda rumaze gusinya amasezerano nk’ayo asaga 100 mu bijyanye no gufungurirana ikirere u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu, bigaragaza ko rukomeje gutera intambwe mu koroshya ingendo z’indege.
Kugeza ubu RwandAir ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Zambia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi n’u Bwongoreza, aho ikoresha indege zirimo izo mu bwoko bwa Airbus A330 – 300, Airbus A330 – 200 na Boeing 737-800NG.



Ibitekerezo 0