Inzu 15,264 zarasenyutse, hegitari 9412 z’imyaka ihinze zirangirika, naho amatungo 797 arapfa kuva muri Mutarama 2018.
Mu igenzurwa ryakozwe mu turere 15 mu gihugu twahuye cyane n’ibi biza, ryagagaraje ko agaciro k’ibyangijwe ari miliyari 204 Frw.
Mu 2017, ibiza kandi byangije inzu 5,057, hegitari 5,111 zirimo ibihingwa, hapfa kandi amatungo 589.
Muri Gicurasi 2018, abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, basabye ko hajyaho ikigega cyo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, Apollinaire Gahiza, yavuze ko imyuzure yangije hegitari 3000 z’umuceri mu turere dutatu aritwo Bugesera, Gisagara na Rusizi.
Ati “Hafi 80% by’umuceri wagombaga kuva kuri hegitari 3000 warangiritse kubera imyuzure.”
Yavuze ko kuba abahinzi bahura n’igihombo nk’iki, bituma haba ikibazo cy’ibiryo, ubu kandi abahinzi bahingaga uyu muceri, bakaba bakirimo guhangana no gushaka uko bakwishyura amadeni baba barafashe muri banki.
Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahaye ingurane y’ifumbire aba baturage.
Akomeza agira ati “Abahinzi bakeneye uburyo bufatika bwo kurwanya isuri iva mu misozi iba ikikije ibishanga, iyo ugenzuye usanga ko iyi suri ariyo iteza uyu mwuzure mu mirima y’imiceri.”
Mu bindi byangijwe harimo imihanda yagombaga gufasha abahinzi kugera ku mirima no kugeza ibyo bahinga ku masoko. Hari kandi icyuzi gifasha abaturage mu karere ka Bugesera kuhira umuceri cyangiritse.
Yavuze ko hakiri ikibazo cy’uko imihanda yubakwa, usanga idashyirwaho uburyo bwo gufata amazi bituma yangiza ibihingwa.
Impuguke mu bidukikije akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Aime Tsinda, yabwiye The New Times ko nubwo guhagarika burundu ibiza bidashoboka, abantu bashobora kubigabanya no kugabanya umubare w’abagirwaho ingaruka nabyo, hubakwa ibikorwa remezo bikomeye ndetse n’abaturage bakongererwa ubushobozi.
Avuga ko leta irimo gukora ibishoboka ngo igabanye abagerwaho n’ingaruka z’ibiza, nko kubavana ahantu bashobora kubashyira mu byago, gusa agashimangira ko nk’abantu bazengurutswe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, hari ibikenewe gukorwa.
Avuga ko gahunda zishyirwaho mu Mirenge zijyanye n’ubuhinzi, ibikorwa remezo, ingufu n’ibindi, bikwiye kuba ari ibintu bishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Agira ati “Imihanda n’Ibiraro, usanga bitarubatswe neza, ibi bituma habaho ibiza, rimwe usanga imihanda yarubatswe ariko abantu ntibite ku buryo amazi azafatwa, ibi nabyo bitera ibiza.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda, kivuga ko imiryango ibihumbi 44 yamaze kubarurwa ko ituye ahantu hashobora kuyishyira mu kaga, igiye kuzimurirwa ahantu heza.



















TANGA IGITEKEREZO