00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangije Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 December 2023 saa 05:03
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cya miliyari 2Frw, kizafasha mu gutera inkunga imishinga ya ba rwiyemezamirimo bahanze imishinga y’ikoranabuhanga igamije gutanga ibisubizo mu buhinzi.

Iki kigega cyiswe ‘Hanga Agritech Innovation Challenge Fund’ cyamuritswe kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023, mu muhango wo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu marushwa ya Hanga Pitchfest 23.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko iki kigega kizafasha mu gutera inkunga y’amafaranga imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati “Nishimiye gutangaza andi mahirwe adasanzwe kuri ba rwiyemezamirimo.Tubazaniye indi gahunda iri muri Hanga Pitchfest, ije gushyigikira ibigo bito biri mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, bifite intego yo gutanga ibisubizo no kwagura ibikorwa ku ruhando mpuzamahanga. Ikigega Hanga Agritech Innovation Challenge Fund, kizafasha imishinga mu guhanga ibishya, no gutanga ibisubizo.”

Iki kigega Guverinoma y’u Rwanda yatangije kizajya giterwa inkunga na Banki y’Isi, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, aricyo kizajya gishyira mu bikorwa uyu mushinga.

Ibarura ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w’ubuhinzi, aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) bwagaragaje ko abarenga 62.2% by’urubyiruko rukora ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibirebana n’amashyamba.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko kugira ngo abagana ubuhinzi by’umwihariko urubyiruko bakomeze kwiyongera, hazakomeza gushyiraho ingamba zigamije kuborohereza zirimo no kubafasha kubona igishoro.

Gahunda ya Hanga Pitchfest yatangirijwemo iki kigega ni amarushanwa ahuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuhinzi n’izindi rigeze ku musozo aho umushinga wa mbere ugomba kwegukana igihembo cya miliyoni 50Frw.

Umuhango wo gutangiza iki Kigega wabereye muri Kigali Convention Centre
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe (uri hagati) ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
U Rwanda rwatangije Ikigega cyo gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko iki kigega kizafasha mu gutera inkunga y’amafaranga imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages