Kugeza ubu uturere twa Rusizi na Rubavu biri mu kato kubera ubwandu bushya bukomeje kuhagaragara.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari gahunda y’iminsi itatu igamije gupima abakuze muri aka karere, cyane ko ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bari hejuru y’imyaka 60 bafite ibyago byinshi byo guhitanwa na Coronavirus.
Mu bandi bagomba gupimwa ni abafite indwara zitandukanye zirimo diabète, n’izindi ndwara zishobora gufata mu myanya y’ubuhumekero.
Dr Nsanzimana yagize ati “Mu mibare dufite ni uko usanga nko ku bantu 100, abashobora guhitanwa n’iki cyorezo bari munsi ya 5% ariko wareba muri abo batanu bahitanwa nacyo, nka 80% kuzamura bari muri ibyo byiciro twifuza kuvura no guha ibipimo mu buryo bwihuse.’’
Yavuze ko uku gupima kwatangiriye mu gace ubu kari mu kato [Rusizi], ariko bishobora kugezwa aho ariho hose mu gihugu aho iki cyorezo cyagera.
RBC ivuga ko bashyize laboratwari ikoreshwa gupima muri aka karere, kugira gupima byihutishwe kandi ibisubizo biboneke vuba.
Kugeza ubu muri rusange mu karere ka Rusizi hamaze gupimwa abantu ibihumbi 15 mu mavuriro atanu yita ku barwayi ba coronavirus, hari yo kandi abarwayi barenga 220 bakirimo kuhavurwa iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO