Aka kanama ni urwego rw’ingenzi rwa Afurika yunze Ubumwe (AU) rufite inshingano yo gufata ibyemezo ku birebana n’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika. Gafite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku ngingo zo gukumira no gukemura amakimbirane.
Muri uku kwezi u Rwanda rugiye kuyobora, rurateganya gukoresha ibiganiro ku ruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika, gukomeza ubukangurambaga n’ingamba ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kongera abagore mu bikorwa by’amahoro.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, azayobora inama ebyiri z’abaminisitiri bazaganira ku ngingo ebyiri zirimo ibibazo bifitanye isano n’ubushobozi bwo kohereza ingabo zo mu karere no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa n’isano bifitanye n’amahoro n’umutekano.
Indi ngingo izaganirwaho ni ukurinda no kurengera abana mu ntambara.
Mu kanama ka AUPSC, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Hope G.Tumukunde wasimbuye Umunya-Sierra Leone wari ukayoboye kugeza mu nama ya AU iheruka.
Kuyobora aka kanama bigenda bihererekanywa buri kwezi n’ibihugu 15 bikagize.
Muri Mutarama 2016 u Rwanda nibwo rwatorewe manda y’imyaka ibiri mu Kanama ka Afurika yunze Ubumwe, ruhiriyemo na Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Congo, Egypt, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Uganda na Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO