Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe guteza imbere ubworozi bw’ingurube mu Rwanda no gufasha aborozi kubona icyororo.
Muri Mata 2021 u Rwanda rwatangije ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi arimo ingurube, inkoko n’inkwavu, hagamijwe gukemura ibibazo aborozi bahura nabyo.
Gikorera mu ishami ry’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ryo mu Karere ka Muhanga.
Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko batangiye imikoranire n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kuko ari rwo rufitanye amasezerano n’Ikigo Zipline gicunga indege za drones zishyira amaraso abarwayi.
Yagize ati "Mutubwirire aborozi bakoreshe ubwo buryo kuko ntacyo bibahendaho n’ubwo byaje na drone, ahubwo byihutisha akazi. Twatangiranye n’Ikigo cya drone cy’i Muhanga, ubu tumaze gutwara doze zigera ku 1200."
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga wo gutanga intanga z’ingurube hakoreshejwe drone, Providence Manikuzwe, yavuze ko iyo umworozi akeneye intanga z’ingurube zimugeraho mu minota itarenze itanu.
Ati "Iyo RAB imaze gufata intanga z’ingurube irazitwoherereza tukazibika mu bubiko bwacu, hanyuma igihe umuveterineri azikeneye yazisabwe n’umworozi, ahamagara RAB ikatubwira izo akaneye tukazimwoherereza dukoresheje drone mu minota itarenze itanu, zikaba zigeze aho agomba kuzifatira."
Yakomeje avuga ko bafite ibigo birenga 400 mu mirenge itandukanye, aho veterineri ahitamo ahantu hamwegereye ashaka gufatira izo ntanga agahita azohererezwa.
Kugeza ubu intanga zoherezwa hakoreshejwe drones zituruka kuri site ya Muhanga n’iya Kayonza.
Mu mezi abiri batangiye kuhereza intanga muri ubwo buryo, bamaze gutanga izirenga 1200 mu turere hafi ya twose tw’igihugu.
Ni uburyo ngo bwakemuye ikibazo cy’uko hari ubwo ba veterineri bajyaga gufata intanga z’ingurube kuri RAB, hakaba ubwo bageze ku ngurube yamaze kurinduka, baziyitera ntifate.
Intanga zimaze gukurwa mu mpfizi y’ingurube y’icyororo ziragaburirwa zikabikwa iminsi irindwi gusa, kuko nyuma yaho zitangira kwangirika.
Hatarashyirwaho uburyo bwa drone, umuturage wakeneraga guteza ingurube ye intanga byasabaga ko azigura 3500 Frw, akongeraho n’ay’urugendo rwa veterineri ujya kuzimuzanira kuri RAB.
Ubu arahamagara agahita yohererezwa intanga, igiciro cy’urugendo rwa drone akacyishyurirwa na Leta.
Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko mu Rwanda hazanywe impfizi 13 z’ingurube z’icyororo gifite amaraso yuzuye 100% gishobora guhangara indwara kandi zikura vuba, zigatanga umusaruro mwiza.
Izo ngurube ni zo zifatwaho intanga zigaterwa mu nyagazi kugira ngo zibwagure ibibwana byiza byifuzwa.
Safari yavuze ko usibye icyo kigo kiri i Muhanga, hari ingurube z’impfizi aborozi bafataho intanga zashyizwe mu duce twa Kisaro mu Karere ka Gicumbi, mu Bugesera na Rwamagana, kandi bagiye gutangiza ahandi bazisanga mu Karere ka Rusizi.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze guhugurwa abaveterineri barenga 500 bafasha aborozi kubona serivise zo gutererwa intanga.
Safari yavuze ko ingurube ikomoka ku ntanga zatewe ikura vuba kurusha ikomoka ku mpfizi kandi iba ifite ubudahangarwa bw’umubiri buri ku rwego rwo hejuru.
Zipline ifite ubushobozi bwo koherereza intanga abaveterineri 300 ku munsi yifashishije drones.
Ingurube zatewe intanga zigafata zirenga 85%
Safari yavuze ko ingurube zitewe intanga zifata ku kigero cyiza kiri hejuru ya 85%.
Ati "Tumaze gutanga intanga zigera ku 1471 hanyuma ingurube zigera 1234 zarafashe. Veterineri ashobora kugira uburangare muri bwa buryo bamwe mu mwuga bataba inyangamugayo agakurikira amafaranga umworozi aribumuhe akaba yayitera igihe nyirizina kitaragera."
"Ikindi ni ibibazo yaba ifite by’uburyo igaburirwa kuko ingurube kugira ngo ifate igomba kuba irya neza ibifite intungamuburi zinyuranye."
Iyo ingurube itewe intanga ntifate harebwa kibazo cyabiteye kigakemurwa.











Ibitekerezo 0