Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye. Hari hafashwe icyemezo cy’uko yimurirwa muri Kamena 2021 ariko na bwo irasubikwa kubera ko iki cyorezo cyari cyakajije umurego.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ibiganiro byo gusubukura iyi nama bikomeje hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri muri Commonwealth.
Ati “Ubu twatangiye kuganira n’ibihugu byose bigize uyu muryango kugira ngo twumvikane ku matariki mashya; dutekereza ko izaba umwaka utaka kubera ko uko tubibona, uko Covid-19 yifashe n’uko inkingo zigenda ziboneka, icyatuma yongera gusubikwa kirimo kiragenda kigabanya ubukana.”
Umwanzuro wo gusubika CHOGM wafashwe hagendewe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi mu gihe u Rwanda rwari rugeze kure imyiteguro yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!