00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira Inama y’Isi yose yitezweho gukemura ikibazo cy’ubushomeri

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 14 August 2014 saa 12:04
Yasuwe :

Gushakisha uburyo bwo guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi buto n’ubuciriritse ni yo ngingo y’ingenzi izigirwa mu nama y’Isi ku Iterambere ry’Ibyoherezwa hanze y’ibihugu izabera i Kigali kuva kuwa 15 kugeza 17 Nzeli izahuza abayobozi b’ibigo bikomeye by’Ubucuruzi, ibigo by’abaterankunga n’abaminisitiri b’ibihugu bitandukanye.
Ni bwo bwa mbere iyi nama izaba ibereye ku mugabane w’Afurika. U Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere,RDB ,rwagiranye amasezerano yo kuyitegura no kuyakira (…)

Gushakisha uburyo bwo guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi buto n’ubuciriritse ni yo ngingo y’ingenzi izigirwa mu nama y’Isi ku Iterambere ry’Ibyoherezwa hanze y’ibihugu izabera i Kigali kuva kuwa 15 kugeza 17 Nzeli izahuza abayobozi b’ibigo bikomeye by’Ubucuruzi, ibigo by’abaterankunga n’abaminisitiri b’ibihugu bitandukanye.

Ni bwo bwa mbere iyi nama izaba ibereye ku mugabane w’Afurika. U Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’iterambere,RDB ,rwagiranye amasezerano yo kuyitegura no kuyakira n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi, ITC kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse: Guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi.(SMEs: Creating Jobs Through Trade).

ITC ivuga ko u Rwanda ari rwo rukwiye kwakira iyi nama muri Afurika kubera impinduka zishimishije z’ishoramari zagiye zigaragara mu gihugu.

Uwahoze ayobora RDB, Amb Rugwabiza na Arancha basinya amasezerano yo kwakira iyi nama

Izi mpinduka zatumye mu nama mpuzamahanga y’ubucuruzi “WEF” u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu iterambere ry’ubucuruzi, ndetse rushyirwa ku mwanya wa 32 mu bihugu 189 mu korohereza abashoramari gutangiza ubucuruzi.

Ashyira umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kwakira iyi nama Umuyobozi wa ITC Arancha Gonzalez yavuze ko yishimiye kuba u Rwanda ari rwo ruzakira iyi nama.

Ati “Ntibitangaje kuba u Rwanda ari rwo twatoranyijwe, ni igihugu kiyoboye ibindi mu mpinduka ziteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, gihangayikishijwe n’iterambere ry’abagore kandi giteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, muri make u Rwanda ni agatangaza.”

Uyu mwaka imurikabikorwa ry’abagore b’abacuruzi rizakorerwa hamwe n’inama ku bicuruzwa byoherezwa hanze ndetse n’ikiganiro ngarukamwaka ku iterambere ry’abacuruzi b’abategarugori.

Iyi nama izaba yitabiriwe na Phumzile Mlambo-Ngcuka uyoboye ishami rya LONI ryita ku bagore , Amadou Diallo uyoboye DHL n’umuherwe Ashish Thakkar, uyoboye Mara Group ari na yo yeguriwe Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, BRD.

Inama ku bicuruzwa byoherezwa hanze y’ibihugu mu myaka ishize zagiye zibera i Chongqing mu Bushinwa mu w’2010; Istanbul muri Turukiya mu 2011 no mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia mu w’2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages