00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwavuze ku kubahiriza amasezerano ya Washington yavuzweho na Rubio, runenga RDC igifasha FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2026 saa 10:52
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro n’ubufatanye yasinyiwe i Washington ariko rwibutsa ko amasezerano areba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara yo ikomeje kuyarengaho ifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR uteje ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, no gukomeza kurasa mu basivili ikoresheje drones.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Kamena 2026, nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, muri Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, avuga ku buryo amasezerano y’u Rwanda na RDC ari kubahirizwa.

Iki kiganiro kijyanye na gahunda y’ubutegetsi bwa Amerika yo gushyira Amerika imbere mu bubanyi n’amahanga cyabaye ku wa 4 Kamena.

Marco Rubio yavuze ko bishimira ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezera ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025.

Itangazo ry’u Rwanda rigaragaza ko rushima ibikorwa bya Amerika by’umwihariko ibijyanye n’amasezerano ya Washington ari na yo nzira yo gukemura umuzi w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC.

Riti “Ariko ni ngombwa kwibutsa ko ibikubiye mu mu masezerano ya Washington areba u Rwanda na RDC kandi asaba buri ruhande kuyubahiriza. Amasezerano ntabwo yashyirwa mu bikorwa na bamwe, cyangwa se ngo ibigomba kubahirizwa n’uruhande rumwe bitandukane n’ibigomba kubahirizwa n’urundi ruhande.”

U Rwanda rwashimangiye ko ibibazo bidashobora gukemurwa mu gihe harimo kubogama.

Riti “U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bikubiye mu masezerano. Ni mu gihe RDC iri mu mirwano, binyuze mu gufasha umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abajenosideri umaze imyaka irenga 30 ukorera ku butaka bwa Congo, kandi uracyabangamiye umutekano w’u Rwanda.”

U Rwanda kandi rwamaganye ibikorwa bya RDC byo gukomeza gukoresha drones mu kurasa mu bice bituwe n’abaturage.

U Rwanda rwashimangiye ko ruzakomeza kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Washington, gufatanya na Amerika n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’ahandi mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Amasezerano impande zombi zagiranye ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikozwe n’ingabo za RDC, byamara gukorwa u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Harimo kandi ingingo yo gucyura impunzi.

Mi bikorwaremezo, byitezwe ko u Rwanda na RDC bizongera imbaraga mu bufatanye mu kubaka urugomero rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 206 z’amashanyarazi, rucanire abaturage barenga ibihumbi 300. Biteganyijwe ko ruzuzura mu 2030, rutware miliyoni 800$.

Hari kandi ibijyanye n’amabuye y’agaciro, aho u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.

Amasezerano ya Washington kandi ateganya ko ibihugu byombi bizifatanya gukura Gaz Méthane muri iki kiyaga, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko ibihugu byombi bifite amahirwe menshi byabaza umusaruro, akabifasha kwirinda amakimbirane. Yizera ko habayeho ubufatanye buteganywa mu masezerano ya Washington, akarere kagira amahoro arambye.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano ya Washington ariko runenga RDC igifasha FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages